Umugore wa Kanye West Bianca Censori yongeye kwerekana ubwambure bwe ku karubanda [AMAFOTO]
![Umugore wa Kanye West Bianca Censori yongeye kwerekana ubwambure bwe ku karubanda [AMAFOTO]](https://www.bigezwehotv.rw/uploads/images/202406/image_870x_66754b0a061b9.jpg)
Umugore wa Kanye West Bianca Censori yongeye kwerekana ubwambure bwe ku karubanda [AMAFOTO]
Umugore wa Kanye West, Bianca Censori yongeye kwerekana ubwambure bwe ubwo yari yasohokanye n’umugabo we i Paris.
Uyu mugore w’imyaka 29 ari kubarizwa mu Bufaransa n’umugabo we, yagaragaye yashyize amabere ye hanze aho yari yayashyizeho udushumi twahishaga impoko.
Bianca Censori yashyize hanze amafoto yerekana amabere ye nyuma y’igihe gito agiye mu ruhame yambaye imyenda izwiho kujyanwa mu mazi.
Ubwo uyu mugore yari yambaye gutya yari ari kumwe n’umugabo we Kanye West w’imyaka 47 aho we yari yambaye imyenda y’umweru ndetse yanahishe isura ye.
Uyu mugore asanzwe azwiho kwambara imyenda yerekana ibice bye by’ibanga ndetse bikaba byaranamugize icyamamare biturutse ku mijugujugu aterwa n’abafana b’umugabo we.
Abafana ba Kanye West bavuga ko uyu mugore akoza isoni umugabo we wahoze azwi nk’umugabo w’inyangamugayo.