Umugore uri kuvura SIDA akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko amaze kuvura abarwayi 10 bagakira burundu [REBA VIDEO]

Jun 11, 2024 - 06:54
 0  833
Umugore uri kuvura SIDA akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko amaze kuvura abarwayi 10 bagakira burundu [REBA VIDEO]

Umugore uri kuvura SIDA akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko amaze kuvura abarwayi 10 bagakira burundu [REBA VIDEO]

Jun 11, 2024 - 06:54

Umugore witwa Uwimpuhwe Anitha, wavuze ko abantu benshi bakunze kumwita muganga, yatangaje ko yamaze igihe kirekire ari umuganga gakondo [avura akoresheje ibyatsi] akavura indwara nyinshi zitandukanye, ariko ngo kuri ubu ari gukoresha amasengesho agakiza abarwayi ba Sida.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na shene ya YouTube yitwa Umukunzi Tv, yatangaje ko kugeza kuri ubu amaze kuvura abarwayi 10 ndetse ngo bose bakwerekana impapuro bafatiragaho imiti, aho kugeza uyu munsi basubiye mu Bitaro, abaganga babura aka gakoko.  

Uyu wavuze ko ari umubyeyi w’abana batanu, yatangaje ko kugira ngo ukire bisaba ko ugomba kumugana wizeye, kuko ngo nibwo uza gukira.   

Yavuze ko abatuye mu Karere ka Ruhango, ahazwi ku izina ry’i Gitwe, bamuzi cyane kuko niho yavuriraga mbere, ndetse ngo ntabwo akiza Sida gusa ahubwo ngo abakobwa babuze abagabo arababashakira, akavura izindi ndwara zitandukanye nyinshi.  

Uyu mugore yavuze ko iyo miti yatangiriye gukora mu Karere ka Ruhango, nanubu ayikoresha, aho afite umwihariko ko imiti yose akoresha ayikorera. 

   Uyu mubyeyi yavuze ko iyo umurwayi abaganye afite impapuro ziriho ‘rendez vous’ yo kwa muganga, babanza kumubuza gufata imiti, bagahita batangira kumusengera, icyakora ngo umurwayi ubaganye icyo aba asabwa ni ukwizera uyu muganga.  

Iyo bamaze kugusengera baguha igihe runaka, ukajya kwa muganga ukipimisha, aho ngo abenshi bahita basanga barakize.  

Uwimpuhwe yakomeje avuga ko iyo umurwayi asanze atakize agaruka noneho bagafata igihe kinini cyo kumusengera kandi ngo yizeye ko abenshi bagiye kujya bakirira ubwo burwayi iwe.  

Uyu mugore yongereyeho ko abamugana bose atabasaba amafaranga cyangwa se icya cumi ahubwo ngo arabanza akakuvura, wamara gukira bitewe n’ibyishimo ufite ku mutima wawe ukagira icyo ukora. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Reba ikiganiro cyose 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06