Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo guhora yirwaza umutima buri uko asabwe kwishyura ibyo yariye (VIDEO)

Nov 21, 2023 - 20:00
 0  373
Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo guhora yirwaza umutima buri uko asabwe kwishyura ibyo yariye (VIDEO)

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo guhora yirwaza umutima buri uko asabwe kwishyura ibyo yariye (VIDEO)

Nov 21, 2023 - 20:00

Umugabo yafungiwe mu gihugu cya Espagne nyuma yo kwirwaza umutima buri Resitora agezemo kugira ngo atishyura ibyo amaze kurya. Ni ibintu yakoze inshuro zigeze kuri 20 zose.

Umugabo w'imyaka 50 utavuzwe amazina, arashinjwa gutubura yigira umurwayi w'umutima kugira ngo atishyura ibyo amaze kurya. Iyo yamaraga kurya ahaze, yatangiraga kwigira nk'umuntu ufashwe n'umutima, agatangira kwikora mu gatuza hanyuma agahita yitura hasi. 

Ba nyiri resitora yaririyemo bageze aho baramuvumbura ndetse batangira kubwirana umwe ku wundi ko uwo mugabo atagomba kongera kugira uwo atuburira ukundi.

Umunsi umwe, yagiye muri resitora imwe yaka ibyo kurya no kunywa nk'uko bisanzwe barabimuzanira ararya aranywa arahaga. Nyuma yo gusoza bamuzaniye fagitire ingana na $37. 

Umuseriveri amaze kumuva iruhande, uyu mugabo yahise ahaguruka ashaka kugenda ariko bahita bamuhagarika bamubwira ko agomba kwishyura ibyo yariye.

Uyu mutekamutwe mu burakari bwinshi yahise avuga ko agiye mu cyumba muri hoteli kuzana amafaranga, ariko ntabwo bigeze bamwemerera ko agira aho ajya. Ubu nibwo yahise atangira imitwe ye yo kwirwaza umutima.

Bitewe nuko abantu bose bari baramuvumbuye, aho kugira ngo bahamagare imbangukiragutabara ahubwo bahamagaye Polisi. 

Abashinzwe umutekano bamaze kuhagera, uyu mugabo wari wigize umurwayi yasabye ko bamuhamagarira ubutabazi ariko k'ubw'amahirwe make ntabwo yamenye ko uwo mu polisi yari yarahuye n'ibindi birego mu yandi ma resitora barega uyu mugabo ubutubuzi.

Nk'uko ibitangazamakuru byo muri Esipanye bibitangaza, uyu mugabo yari amaze kuba ikimenyabose muri resitora zose bitewe no kwigira umurwayi w'umutima kugira ngo atishyura ibyo yariye. 

Ikintu gitangaza abantu, uyu mugabo bisa nk'aho nta kintu bimubwiye kuba Polisi yakwinjira mu kibazo cye ndetse kandi n'iyo ababonye aba yisekera gusa. 

Uyu mugabo kandi aba yibwira ko nta kintu kirenze bashobora kumugira ndetse akaba anumva ko kuba yamara amajoro abiri cyangwa se  atatu muri gereza nta birenze hanyuma bakamurekura akongera kujya gukomeza ubutubuzi bwe.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com