Umugabo yashatse abagore 53 mu myaka 45 ashakisha umutuzo wo mu buryo bw’amarangamutima

Umugabo yashatse abagore 53 mu myaka 45 ashakisha umutuzo wo mu buryo bw’amarangamutima
Umugabo wo muri Saudi Arabia aherutse guhinduka ikiganiro mu mujyi atuyemo, nyuma y’uko bitangajwe ko yashatse abagore batari munsi ya 53, abo bose ngo akaba yarabashatse agamije kubona umutuzo wo mu buryo bw’amarangamutima.
Uwo mugabo witwa Abu Abdullah’ w’imyaka 65 y’amavuko, yashatse umugore wa mbere mu gihe yari afite imyaka 20 y’amavuko, ashaka umugore wamushaga imyaka 6, muri icyo gihe, ngo yumvaga umugore we yujuje byose yashakaga. Babyaranye abana ndetse ibintu bigenda neza, ariko ibibazo byaje mu gihe yari atangiye kwiyumva ko afite ibibazo muri we, maze afata icyemezo cyo gushaka umugore wa kabiri.
Mu gihe Abdullah yari afite imyaka 23 y’amavuko, nibwo yabwiye umugore we wa mbere, ko afite gahunda yo gushaka umugore wa kabiri, nawe agatangira kubarirwa mu bagabo bafite abagore benshi. Hanyuma ibibazo byatangiye kuzamuka hagati y’abagore be babiri, ahita ashaka umugore wa gatatu ndetse nyuma y’iminsi micyeya azana n’umugore wa kane.
Gusa nyuma yo kuzana umugore wa kane, ngo ibintu byarushijeho kumera nabi, ahita atandukana n’umugore wa mbere n’uwa kabiri. Hashize igihe gito atandukanye n’umugore wa mbere n’uwa kabiri, yahise atandukana n’umugore wa gatatu ndetse n’uwa kane kuko nabo bari batangiye kujya batongana bya hato na hato.
Ariko na nyuma yo kwirukana abo bagore bane bose, Abdullah ntiyigeze atezuka kuri gahunda ye yo gushakisha umutuzo wo mu buryo bw’amarangamutima yarayikomeje.
Abdullah yabwiye ikinyamakuru kitwa Arabic daily Sabq cy’aho muri Saudi Arabia, ko muri rusange amaze gushakana n’abagore 53, harimo n’umugore umwe muri abo bamaranye ijoro rimwe kandi ashimangira ko ibyo avuga nta rwenya rurimo.
Yavuze ko abo bagore be bose, bashakanaga mu buryo bw’umuco. Kandi icyo yakoraga, ngo kwari ugushakisha umugore wazaza akamuha umunezero wuzuye mu buzuma bwe, ariko akagira ibyago by’uko abo yashakaga bose bitamaraga kabiri badatandukanye.
Nubwo atigeze ahishura niba muri abo 53 yashakanye nabo, yaraje kubona ‘umunyura nyabyo’ ariko Abu Abdullah yatangaje ko ubu yubatse akandi aite umugore umwe ari we babana, ndetse akaba nta gahunda afite yo gushaka undi mugore.
Ikindi Abdullah kandi yemeje ko abenshi muri abo bagore yashatse uko ari 53, ngo bari abanya-Saudi Arabia uretse umugore umwe w’umunyamahanga yashatse, mu gihe yari ari mu rugendo rw’akazi.