Umugabo yarize ayo kwarika ubwo yavumburaga ko umugore we bamaranye imyaka 17 akundana n'insorasore 15

Umugabo yarize ayo kwarika ubwo yavumburaga ko umugore we bamaranye imyaka 17 akundana n'insorasore 15
Umugabo ukomoka muri Zimbabwe yarize ayo kwarika ubwo yavumburaga ko umugore we bamaranye imyaka 17akundana n'abasore 15 mu buryo bw'ibanga
Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y'amashusho umugabo yabonye muri terefoni y'umugore we yandikirana n'abo bagabo boherezan amashusho bambaye ubusa, babwirana n'amagambo y'urukundo nk'aho atubatse.
Yakoresheje WatsApp avugana n'aba bantu mu biganiro by'abakunzi ari na ko bakomoza ku biganiro bifite aho bihuriye n'imibonan mpuzabitsina, bigaherekezwa n'amafoto agaragaza ubwambure.
Ibi bikunze kubaho no ku rubyiruko, ugasanga umusore cyangwa umukobwa afite umukunzi ariko akagira n'izindi nshuti ze magara bavugana cyangwa bakanahura. Rimwe na rimwe babahimba amazina azwi nka "Rutwe", "Boss", n'ayandi, cyangwa bagakoresha andi mazina yose umukunzi yabo ntabacyeke.
Uyu mugabo amaze kubona ko umugore we akundana n'abandi bagabo 15, yahisemo gukoresha simukadi ye kugira ngo amenye byinshi ayikoresha nk'aho ariye.
Aba bagabo bakomeje kohereza ubutumwa nk'ibisanzwe, uyu mugabo nawe akabaganiriza mu izina ry'umugore we, nabo bakome gutanga amakuru mu buryo batazi. Uyu mugabo yihaye inteho yo guhura n'aba bagabo imbona nkubone. Ubwo bamwe bahuraga batunguwe no kubona umugabo aje mu izina ry'umugore we batahwa n'ubwoba. Igitangaje umugabo yahuye nacyo amaze guhura nabo, nuko bamwe batari bazi ko wa mugore we yubatse, kuko bari bazi ko ari ingaragu, bari mu rukundo n'umukobwa.
Uyu mugabo yavumbuye ko aba bakunzi bakorana nk'itsinda n'umugore we, yiyemeza guhamagara umukoresha we. Ubwo yahamagaraga umukoresha we yavuze ko umugore we yinjiye mu kazi akavuga umwirondore we nk'ingaragu kandi ko abagabo bamuterese nta kosa bafite kuko batari bazi ko yashyingiwe.
Umwe mu bakunda uyu mugore yasabye uyu mugabo gukura umugore we mu itsinda ryabo ry'ingaragu niba yafushye, kuko bo bamwakiriye nk'ingaragu bakamukunda bumva ntacyo bishinja.
Uyu mugabo watashywe n'agahinda amenyenye amabara akorwa n'umugore we, yicujije avuga ko, ibi byose byatangiye atanga umudendezo usesenguye ku mugore we kuko yumvaga amwizeye nubwo byarangiriye mu kumuca inyuma.