Umugabo yapfuye agwiriwe n'ikirombe undi ararusimbuka

Feb 1, 2024 - 20:38
 0  137
Umugabo yapfuye agwiriwe n'ikirombe undi ararusimbuka
Mu karere ka kamonyi babiri bagwiriwe n'ikirombe

Umugabo yapfuye agwiriwe n'ikirombe undi ararusimbuka

Feb 1, 2024 - 20:38

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 31Mutarama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi umugabo yapfuye agwiriwe n'ikirombe ari kumwe na mugenzi we wasanzwe ari muzima kuri uyu wa Kane.

Amakuru dukesha BTN avuga ko abaturage bo muri aka gace kabereyemo impanuka y'ikirombe, avuga ko abo bagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’Urugalika binjiyemo indani. Batangiye kubashakisha bifashishije imashini kabuhariwe mu gucukura(Caterpillar).

Abagwiriwe n’iki kirombe ni; Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko ndetse na Gafurafura Claver w’imyaka 47 y’amavuko ari nawe bigejeje ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ataraboneka kuko bikekwa ko we yari kure cyangwa se umusozi waridutse ukabagwira, we akiruka ajyamo indani ahunga.

Amakuru akomeza avuga ko Nyiri iki kirombe ari icya Kankwanzi Epiphanie ariko kandi hakaba n’amakuru avuga ko aha hantu kiri nubwo ari mu isambuye ye ari ubutaka yari yarahaye Niyonsaba Eric ari nawe muhungu we wakiguyemo ugishahishwa.

Nyakwigendera wabonetse yasanzwe, umutwe wari ukwawo n’akaboko kamwe, akandi ntabwo kabashije kuboneka. Bene umurambo( ababyeyi inshuti n’abavandimwe) bawujyanye mu rugo ahagana ku i saa kumi n’ebyiri nyuma y’uko RIB itanze uburenganzira ariko undi akomeza gushakishwa.

Mu butumwa bwa Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bari baje ku itabaro mu gushakisha aba bagwiriwe n’ikirombe, yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo n’abatabaye.

Yasabye kandi by’umwihariko abakora ubucukuzi haba ahacukurwa amabuye asanzwe y’urugalika n’andi, haba kandi ahacukurwa amabuye y’agaciro muri aka karere ko bakwiye kwitwararika bakareka gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane ibihe by’imvura no mu mukamuko wayo. Yasabye kandi abakora ubucukuzi kubukora bafite ibyangombwa byose bisabwa abakora ubucukuzi, bitari ibyo baba banyuranya n’amategeko.

Abayobozi barimo Dr Nahayo Sylvere uyobora Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi mu karere(DPC), Umukozi wa RIB wabikurikiranaga ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rugalika biriwe kuri uyu musozi bashakisha aba bantu kugera ku i saa kumi n’ebyiri ubwo twasize bagikomeje gufatanya n’abaturage gushakisha.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501