Umugabo yagiye gutwika urugo rw’uwahoze ari umukunzi we birangira nawe akongotse

Umugabo yagiye gutwika urugo rw’uwahoze ari umukunzi we birangira nawe akongotse
Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo gutwika inzu y’uwahoze ari umukunzi we, we n’abana be bari bayirimo muri New Mexico muri Amerika.
Uyu mugabo kandi yafashwe n’umuriro ku bw’impanuka ubwo yashakaga ko umutungo w’uyu wahoze ari umukunzi we uba umuyonga.
Iyi videwo iherutse gusohoka vuba, gusa ibi byabaye ku ya 13 Gicurasi.
Amashusho yafashwe n’umuturanyi w’uyu mugore witwa Daniel Provine yerekana inzu ye iri gushya muri Albuquerque, New Mexico.
Iyo videwo yerekana umugabo ukekwaho icyaha asimbuka uruzitiro kugira ngo ahunge uyu muriro yacanye nabi ukamutwika.
Daniel Provine wafashe aya mashusho, yabwiye KOB4 ati: "Nasekejwe n’ibintu bitarimo ubunyamwuga byabaga.Niba ugiye gutwika, gerageza kubikora utitwitse.Ndumva uriya mugabo yabonye ibyo akwiye ubwo yari mu gikorwa. ”
Iyi videwo itangira yerekana uyu mugabo ajya muri uru rugo afite lisansi ya litiro eshanu,hanyuma ayisuka kuri iyi nzu.
Ntabwo hamenyekanye icyateye uyu mugabo kujya gutwika umutungo w’uyu wahoze ari umukunzi we.