Umugabo wo muri Canada yapfiriye muri Kenya nyuma yo kumara ijoro ryose yikinisha

Jan 7, 2025 - 11:24
 0  477
Umugabo wo muri Canada yapfiriye muri Kenya nyuma yo kumara ijoro ryose  yikinisha

Umugabo wo muri Canada yapfiriye muri Kenya nyuma yo kumara ijoro ryose yikinisha

Jan 7, 2025 - 11:24

Umunya-Canada witwa Gregory John Kilgour, w’imyaka 66 yasanzwe yapfuye mu cyumba cye giherereye i Shanzu, Mombasa muri Kenya mu gitondo cyo ku wa Mbere.

Bikekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ibikorwa byo kwikinisha yarayemo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere yapfiriyeho.

Nk’uko Polisi yo muri Kenya yabitangaje, umurambo wa Kilgour wasanzwe mu nzu, aho yari aryamye ku buriri afashe ku gitsina cye n’ikiganza cy’ibumoso, mu gihe mudasobwa ye yari iri kwerekana amashusho y’urukozasoni.

Kilgour yari yarashakanye n’Umunyakenyakazi witwa Judith Awuor Oduor.

Madamu Oduor yatangaje ko ku isaha ya saa munani z’ijoro (2:00am), yikanzemo ko hashobora kuba hari ikibazo ku buzima bwa Kilgour aho yahise ajya kumureba.

Akihagera, yasanze atakiri muzima, aho yahise amenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Madamu Oduor yanasobanuye ko we na Kilgour bari bamaze umwaka babana mu nzu imwe ariko buri wese yibera mu cyumba cye bitewe n’ibibazo by’ukutizerana byari byaravutse mu mubano wabo.

Nyuma y’uko Polisi yemeje amakuru yatanzwe na Madamu Oduor, umurambo wa Kilgour wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Jocham kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku mpamvu nyakuri z’urupfu.

Polisi yavuze ko nta kimenyetso cy’ubugizi bwa nabi cyagaragaye ku mubiri wa nyakwigendera, bityo urupfu rwe rwashyizwe mu cyiciro cy’impfu zidasanzwe.

Kuri ubu iki kibazo kiri gukurikiranwa n’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Kisauni (DCI Kisauni).

Nubwo kwikinisha bifatwa nk’ibikorwa bidakunze kugira ingaruka zikomeye ku buzima, ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kugira ingaruka zirimo guhagarara k’umutima, by’umwihariko ku bantu bafite uburwayi bw’umutima cyangwa basanganywe ibibazo by’ubuzima.

Urupfu rwa Gregory John Kilgour rwateje impaka mu baturage bo muri Mombasa, aho bamwe bagaragaje akababaro k’urupfu rwe rutunguranye, mu gihe abandi bashishikarije abantu kugira umuco wo kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06