Umugabo w'imyaka 54 yatawe muri yombi azira kwica abapangayi kuberako banze kumwishyura amafaranga y'ubukode

Nov 17, 2023 - 18:27
 0  670
Umugabo w'imyaka 54 yatawe muri yombi azira kwica abapangayi kuberako banze kumwishyura amafaranga y'ubukode

Umugabo w'imyaka 54 yatawe muri yombi azira kwica abapangayi kuberako banze kumwishyura amafaranga y'ubukode

Nov 17, 2023 - 18:27

Umugabo wo muri New York yishyikirije Polisi nyuma y'uko ateye icyuma umukunzi we n'abandi babiri bakodeshaga iwe akabica kubera ko banze kumwishyura amafaranga y'ubukode.

Ubusanzwe iyo umuntu akodesheje inzu ahabwa iminsi 15 yo kuyibamo atari yishyura mu gihe ategereje amafaranga icyo gihe cyarenga agahita yirukanwa gusa nanone bigashingira ku bwumvikane bashobora kugirana gusa ariko itegeko rikemerera nyiri inzu kumukuramo kubera kutishyura.

David Daniel umugabo w'imyaka 54 ukomoka muri New York yishyikirije sitasiyo ya Polisi ya 113 mu majyaruguru ya Rochdale nyuma y'uko yishe abantu babiri bari bacumbitse iwe baranze kumwishyura kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira abicana n'umukunzi we.

Ubwo yageraga kuri sitasiyo ya Polisi, yavuze ko aje kwitanga ku bwo kuba amaze kwica abantu batatu hanyuma avuga neza ibiranga urugo rwe Polisi ihita yihutira kujya kureba ko ibyo uwo mugabo avuga ari ukuri.

Mu kugera mu rugo rwe, basanze umukunzi we yapfuye ndetse ari kumwe n'abo bapangayi babiri bapfanye icyakora ntabwo intwaro Daniel yakoresheje yica aba bantu yari yaboneka nk'uko Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza rya NYPD, Joseph Kenny abitangaza. 

Joseph Kenny yatangaje ko uyu mugabo Daniel nta kindi cyaha yari yarigeze akora gusa akaba yamaze gutabwa muri yombi akurikiranweho ubwicanyi. Imiryango y'abitabye Imana ntabwo iratangazwa ariko irimo kugirana ibiganiro na NYPD.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06