Umugabo w'imyaka 54 yakatiwe gufungwa imyaka 92 azira guhinga urumogi ndetse no gucuruza kanyanga

Umugabo w'imyaka 54 yakatiwe gufungwa imyaka 92 azira guhinga urumogi ndetse no gucuruza kanyanga
Urukiko rwa karere ka Nanyumbu muri Tanzania, rwahanishije igifungo cy'imyaka 92 umugabo witwa Yohani Mkonya w'inyaka 54., azira guhinga urumogi ndetse no gucuruza Kanyanga.
Ubwo Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Mtwara, Issa Suleiman yatangazaga ibyavuye mu rukiko, yavuze ko uwo mugabo ubwo yatabwaga muri yombi bamusanganye imbuto z'urumogi ndetse nakanyanga, akaba yarabicuruzaga iwe mu rugo nyamara azi neza ko bibujijwe gucuruza ibiyobyabwenge mu gihugu.