Umugabo wakoraga akazi k’ubushumba yashatse kwihorera kuri Sebuja warumwirukanye atwika inzu yabagamo nawe birangira ahiriyemo

Umugabo wakoraga akazi k’ubushumba yashatse kwihorera kuri Sebuja warumwirukanye atwika inzu yabagamo nawe birangira ahiriyemo
Umugabo wakoraga akazi k’ubushumba bw’inka n’andi matungo, yirukanywe mu kazi na Sebuja, maze kubera umujinya ahita atwika inzu yabagamo n’ibikoresho bindi maze nawe ahiramo yitaba Imana.
Amakuru yatanzwe na Polisi ya Kenya, avuga ko uwo mugabo utaramenyekana umwirondoro we, ariko ari mu kigegero cy’imyaka 36 yari asanzwe akora akazi ko kurangira inka, yirukanywe ku kazi maze kubera umujinya ahita atwika iyo nzu yabagamo ndetse n’ibindi bikoresho byifashihwaga mu bworozi, byose birashya buhinduka umuyonga nawe ahiramo yitaba Imana.
Ntabwo haratangazwa icyo yari yapfuye na Sebuja wa mwirukanye mu kazi maze agahita agira uburakari bwatumye yiyambura ubuzima.