Umugabo wa Zari arashinjwa kudatanga indezo

Umugabo wa Zari arashinjwa kudatanga indezo
Shakib Cham, Umukunzi wa Zari Hassan ntiyorohewe n’umugore babyaranye nyuma bakaza gutandukana ukomeje kumwotsa igitutu ngo atange indezo.
Kuri ubu rero Tusiime Jalia Cremy wabyaranye na Shakib Cham aramushinja ko yanze gutanga indezo nyamara agakomeza kurya iraha mu mafaranga ya Zari Hassan.
Julia Tusiime yanditse kuri Snapchat ko Shakib Cham Lutaaya babyaranye yabaye ikigwari , akaba adatanga indezo z’umwana umwe babyaranye bakiri mu bihe byiza.
Ati “Hari abantukira umwana ngo se yaramutaye! Ntabwo nzakomeza kubyihanganira kuko nzajya ntuka Shakib twamubyaranye akaba yirirwa yirira iraha mu mafaranga ya Zari.”
“ Umwana wanjye ni inzirakarengane, ntiyigeze ahitamo abazamubyara. Sinzihanganira umubyeyi w’imbwa”.
Julia Tusiime mu magambo akakaye yabwiye Shakib ko ari umugome wirengangiza amaraso ye.
Ati “Rekera aho gukomeza gutamikwa na Zari Hassan. Uri umugabo ukwiriye gukora ugatunga umwana wawe. Hejuru y’ibyo byose nicuza kuba narabyaranye nawe”.
Bivugwa ko Julia yandikiye inshuro nyinshi Zari akanamwoherereza inyemezabwishyu z’ibyo yabaga yaguriye uwo mwana babyaranye ngo bayasubize ariko Zari akicecekera.
Julia Tusiime yavuze ko ibyo guceceka abirambiwe ku buryo uyu mwaka yiyemeje guhagurukira Lutaaya na Zari.
Tusiime Jalia Cremy yagiranye ibihe byiza na Shakib Cham anamubyarira umwana ubwo yari akiri inkumi y’imyaka 22 y’amavuko.
Zari Hassan na Shakib Lutaaya mu Ukwakira kwa 2023 bashyingiranywe mu muhango w’Idini ya Islam biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
