Umugabo ukurikiranyweho ruswa yatanze kandidatire ku mwanya wa Senateri

Umugabo ukurikiranyweho ruswa yatanze kandidatire ku mwanya wa Senateri
Robert Bob Menendez ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa kuva mu 2023, yatanze kandidatire ku mwanya wa Senateri, kugira ngo ahagararire Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Nzeri 2023, Ubushinjacyaha n’urwego rw’iperereza (FBI) bwatangaje ko bwamaze kubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Menendez yakoranye n’umugore we Nadine Menendez mu guharanira mu buryo butemewe, inyungu z’abashoramari barimo Wael Hana na Fred Daibes ndetse na Leta ya Misiri.
Iperereza ryagaragaje ko Menendez n’umugore we bahawe ruswa irimo amafaranga, zahabu n’imodoka nziza. Byatumye uyu Senateri yegura ku buyobozi bwa Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga yayoboye kuva mu 2021, mu gihe yari agikurikiranywe.
Nk’uko CNN yabitangaje, Menendez wari usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka ry’Aba-Democrates yamaze gutanga kandidatire nk’umukandida wigenga, asobanura ko yiteguye gukomeza guhagararira abaturage ba New Jersey mu Nteko.
Yagize ati “Ntabwo binshimishije kunyura muri iyi nzira bitewe n’abashinjacyaha ariko nzakora ibigomba gukorwa kugira ngo nshimangire indahiro yanjye ku bo mpagarariye. Nk’uko nabivuze mbere, nta cyaha nakoze. Nizeye birenze ibisanzwe ko abo muri New Jersey n’Abanyamerika muri rusange bazambona nagizwe umwere, nkongera gutorerwa kuyobora Sena.”
Senateri Andy Kim watanze kandidatire nk’uhagarariye ishyaka ry’Aba-Democrates muri New Jersey, yagaragaje ko icyemezo Menendez yafashe cyo gutanga kandidatire yigenga kigaragaza ko yashyize imbere inyungu ze.
Kim yagize ati “Abanyamerika barambiwe abanyapolitiki bashyira inyungu zabo imbere kurusha icyo igihugu gikwiye. Buri wese azi ko Menendez adahagarariye abo muri New Jersey, ahubwo ari kubyikorera ubwe.”
Urubanza rwa Menendez, Nadine n’aba bashoramari rumaze ibyumweru bine ruburanishwa. Bosebahakanye ibyaha bashinjwa, basaba kugirwa abere.