Umugabo n’umugore we bishe abana babo bakoresheje uburozi nabo bahita biyahura barapfa

Jan 7, 2025 - 10:58
 0  519
Umugabo n’umugore we bishe abana babo bakoresheje uburozi nabo bahita biyahura barapfa

Umugabo n’umugore we bishe abana babo bakoresheje uburozi nabo bahita biyahura barapfa

Jan 7, 2025 - 10:58

Umugabo witwa Anup Kumar w’imyaka 38 n’umugore we Rahki w’imyaka 35, bari batuye ahitwa Bengaluru mu Gihugu cy’u Buhinde bishe abana babo bakoresheje uburozi nabo bahita biyahura barapfa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarma 2025 ,nibwo abakozi bakoreraga Anupa na RAshiki imirimo yo kubatekera n’abitaga kuri abo bana aribo batanze amakuru nyuma yo kujya mu kazi nkuko bisanzwe ariko bagasanga mu bagize uwo muryango bose bapfuye.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi ikorera muri Banguluru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ryagaragazaga ko umugabo wari usanzwe yikorera mu kigo cye kigenga gitanga serivisi z’ikoranabuhanga yasanzwe mu nzu n’umugore bapfuye biyahuye, nyuma yo kwica abana babo nabo bakimanika.

Amakuru avuga ko abo babyeyi nyuma yo kwica umwana wabo w’umukobwa ufite imyaka 5 witwa Anupriya na musaza we Priyansh wari ufite imyaka 2, bimanitse mu mugozi barapfa nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Buhinde.

Anupa n’umugore we, bapfuye bamaze kwicisha abana uburozi ndetse bikavugwa ko aba babyeyi bakoze aya mahano kubera gutakaza imyitwarire mbonezamyifatire biturutse ku mibereho y’umwana wabo wari ukeneye kwitabwaho no gufashwa kubona ibyihariye mu mibereho ye.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06