Umugabo bamusanganye ikimene cy’ikirahuri Mu mwijima akimaranye Akayabo k'imyaka

Jul 24, 2024 - 02:54
 0  275
Umugabo bamusanganye ikimene cy’ikirahuri Mu mwijima akimaranye Akayabo k'imyaka

Umugabo bamusanganye ikimene cy’ikirahuri Mu mwijima akimaranye Akayabo k'imyaka

Jul 24, 2024 - 02:54

Umugabo wo mu Burusiya, yahoraga yumva ububabare no kumva atameze neza munsi y’imbavu ze, icyo kibazo akaba yari akimaranye imyaka icyenda (9), nyuma aza gutungurwa no kubwirwa ko ari ikimene cy’ikirahuri gifite uburebure bwa santimetero icyenda (9) cyamuheze mu mwijima atari asanzwe abizi.

Uwo mugabo w’imyaka 53, yabwiye abaganga bo ku ivuriro rya ‘Kirov Regional Clinical Hospital’ ryo mu Burusiya ko ahora yumva ububabare mu ruhande rwe rw’i buryo, munsi y’imbavu, kandi ko atigeze ajya kwisuzumisha ngo amenye icyaba kibutera.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kujya kwa muganga ngo bamufashe kuri icyo kibazo cye, bamunyuza mu cyuma cyo kwa muganga, icyo cyuma kigaragaza ikintu gityaye kiri mu mwijima we mu gice cy’i buryo.

Abaganga bamubajije igihe yaba akeka icyo kirahuri cyagiriye mu mwijima we, umurwayi avuga ko ntacyo abiziho, kuko atibuka igihe yaba yaragize ikibazo cyaba cyaratumye icyo kintu gityaye kimwinjira mu mubiri. Ubwo yari amaze kubagwa nibwo byagaragaye ko ari ikimene cy’ikirahuri gipima santimetero icyenda (9) cyari cyaraheze mu mwijima we.

Yahoranaga ububabare atazi impamvu yabwo aza gusanga ari ikimene cy’ikirahuri cyaheze mu mwijima atabizi

Umwe mu baganga bamubaze, yagize ati, “Twashimishijwe cyane no kubona icyo gice cy’ikirahuri gipima milimitero 88x15x7, gifite ubugi butyaye mu gihe twakoraga ikizamini cya ‘endoscopic’, mu gihe twarimo tumubaga nibwo byagaragaye ko hari ikintu kidasanzwe cyari cyarapfutswe n’inyama zo mu nda. Uko ni ko umubiri wirwanaho iyo hagize ikintu kibi kiwinjiramo kitagombye kubamo, hagira igice cy’inyama ziza zikagipfuka, zikagitandukanya n’izindi nyama zo mu mubiri kugira ngo zikomeze kugira ubuzima”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko icyagaragaye ari uko uwo mugabo yagize amahirwe adasanzwe, yo kuba yararamye mu myaka icyenda yose icyo kirahuri kiri mu mubiri we, kuko cyashoboraga kuba cyaramukomerekeje agapfa, ikindi kandi no kumubaga ngo byari bigoye cyane kuko hari mu gice kigoye cy’umubiri, aho amaraso menshi anyura, ku buryo byashoboraga gutera ingorane zitandukanye.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461