Umugabo bamufatanye inzoka 104 zari mumufuka w'ipantaro yari yambaye

Umugabo bamufatanye inzoka 104 zari mumufuka w'ipantaro yari yambaye
muriyombi n'inzego zishinzwe imisoro n'amahoro mu bushinwa ubwo yafatanwaga inzoka 104 zari mu dushashi yari yashyize mu ipantaro yari yambaye.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yatawe muriyombi ubwo yageragezaga guhunga ava mu mujyi wa Hong Kong yerekeza mu mujyi wa Shenzhen
Uwo mugabo ubwo inzego zishinzwe imisoro n'amahoro za musakaga, zamusanganye udupfunyika tw'udushashi dutandatu yari yashyize mu mufuko w'ipantaro yari yambaye.
Video yakwirakwiye yerekanaga utwo dusashi turimo inzoka 104 zikiri nzima harimo izifite ibara ry'umweru ndetse nizifite ibara ry'umutuku.
Amabwiriza yo mu bushinwa avuga ko bitemewe kwinjiza inzoka cyangwa izindi nyamaswa mu gihugu bitewe no kwirinda ikwirakwira ry'indwara zikomoka ku nyamaswa.