Umugabo ari mumazi abira nyuma yuko umugore we amureze mu rukiko avugako yanze kumujyana ku kibuga cy'indege

Jun 23, 2024 - 06:57
 0  117
Umugabo ari mumazi abira nyuma yuko umugore we amureze mu rukiko avugako yanze kumujyana ku kibuga cy'indege

Umugabo ari mumazi abira nyuma yuko umugore we amureze mu rukiko avugako yanze kumujyana ku kibuga cy'indege

Jun 23, 2024 - 06:57

Urukiko rwo mu Gihugu cya Nouvelle Zelande kuwa Kane tariki ya 20 Kamena 2024, rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego umugore wo muri icyo Gihugu yari yarezemo umukunzi we, yashinjaga kutamujyana ku Kibuga cy’indege bigatuma asingwa n’indege yari kumujyana yari agiye mu gitaramo yagombaga guhuriramo n’inshuti ze.

Umugore wahawe izina rya CL muri Werurwe 2024 yatanze ikirego ashinja umugabo bakundana kumuteza igihombo nyuma y’uko yasizwe n’indege itike yari yishyuye ikaba imfabusa .

Uwo mugore yabwiye urukiko ko umugabo bakundana wahawe izina rya HG ,yari yamusezeranyije kumujyana ku kibuga cy’indege ndetse akamusigarira ku rugo akamurindira imbwa ze .Igihe cyo kujya kujya ku kibuga cy’indege kigeze avuga yaramutegereje amaso agahera mu kirere . 

ubwo yaregaga mu rukiko rw’ibanze ruburanisha imanza z’ikiburanwa kidashobora kurenza agaciro k’amadorari 19.000 ni ukuvuga amafaranga y’u rwanda arenga miriyoni 20, yavuze ko nyuma y’uko gusigwa n’indege yagombaga kumujyana kubera uwo mugabo wamutengushye ntamutwara mu modoka yagombaga kumugeza aho yagomba gutegera , bituma agenda ku munsi ukurikiyeho kandi yongeye no kwishyura andi mafaranga kompanyi y’indege.

uwo mugore yasabye urukiko gutegeka umukunzi we kwimwishyura ibyo yatakaje kubera kutubahiriza gahunda yo know mu modoka yari kumugeza ku kibuga cy’indege. yavuze yakodesheje indi modoka yo kumugeza ku kibuga cy’indege ndetse kubera ko uwo yari yanzeno no kumusigarira ku rugo arinde imbwa ze byatumye azijyana mu kigo cyagenewe gucumbikira imbwa anishyura amafaranga asabwa abasiga imbwa muri icyo kigo

urukiko rwanzuye ko icyo kirego cyarezwe umugabo bise hg giteshejwe agaciro nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe nuwaregaga mu gufata umwanzuro kandi urukiko rwemeje ko abakundana ibyo bumvikanyeho mu mibanire yabo mu gihe batashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko,iyo batabyubahirije nta tegeko ribahana.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06