Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yitabaje se Museveni

Aug 16, 2024 - 08:02
 0  708
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yitabaje se Museveni

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yitabaje se Museveni

Aug 16, 2024 - 08:02

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kumva amarira y’abanya-Uganda, akemera ko muri iki gihugu habamo impinduka.

Uyu musirikare yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X atabariza Depite Michael Mawanda umaze igihe afunzwe azira ibyaha bya ruswa.

Gen Muhoozi yavuze ko ikibabaje ari uko Mawanda ari we gusa ufunzwe nyamara muri Uganda hari abantu bamaze imyaka ibarirwa muri mirongo biba igihugu ndetse kuri ubu bakaba bagifite imyanya ikomeye.

Ati: "Inshuti yanjye Michael Mawanda ari muri gereza (hanyuma batekereza ko tuzakomeza guceceka) nyamara abantu bamaze imyaka mirongo biba igihugu bakiri ba Minisitiri. Mzee [Museveni] akwiye kumva amarira yacu y’impinduka".

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, yavuze ko Depite Mawanda ari imfungwa ya Politiki yafunzwe bigizwemo uruhare na "bamwe mu bantu bafite ubumuga bwa Politiki" bo mu ishyaka NRM rya se.

Yunzemo ati: "Icyaha gikomeye azira ni ugushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Icyo ni cyo cyaha cyonyine yakoze. Kunshyigikira. Mubohore Mawanda".

Muhoozi yongeye kwijundika ishyaka NRM, nyuma y’igihe gito yongeye kugaragara ku rubuga rwa X.

Ni Gen Muhoozi mu mwaka ushize wagaragaje cyane ko yifuza gusimbura Perezida Museveni ku butegetsi kugira ngo ashyire ku murongo bimwe mu bitagenda neza.

Amakuru cyakora avuga ko hari bamwe mu basirikare bakomeye n’abanyamuryango ba NRM badashyigikiye ko yaba Perezida kuko bagitsimbaraye kuri Perezida Museveni.

Kuri ubu ntibiramenyekana niba Gen Muhoozi wigeze gutangaza ko ashobora gusezera mu gisirikare cya Uganda aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu myaka ibiri iri imbere.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06