Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, Arielle Kayabaga yamaganye CNN yahaye urubuga Rusesabagina

Apr 6, 2024 - 18:00
 0  248
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, Arielle Kayabaga yamaganye CNN yahaye urubuga Rusesabagina

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, Arielle Kayabaga yamaganye CNN yahaye urubuga Rusesabagina

Apr 6, 2024 - 18:00

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, Arielle Kayabaga, yamaganye ikinyamakuru CNN cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahaye urubuga Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Rusesabagina yakiriwe n’umunyamakuru Christiane Amanpour tariki ya 4 Mata 2024, baganira kuri jenoside yakorewe Abatutsi, yigamba ko yarokoyemo abantu, gufungirwa mu Rwanda kwe n’ubuzima bwe muri politiki.

Muri iki kiganiro, Rusesabagina wabaye Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN yagaragaje ko aticuza impfu ibitero byawo byateje mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 no mu 2019.

Ati “Nta na kimwe nicuza. Birumvikana nari ninjiye muri politiki. Nageragezaga gushaka inzira yo kuba ijwi ry’abatagira kivugira, binyuze muri politiki no mu bikorwa by’ubutabazi.”

Depite Arielle yagaragaje ko kuba CNN yahaye Rusesabagina ijambo mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yarahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ari imyitwarire y’ivangura.

Yagize ati “Nababajwe cyane no kubona urwego rw’ivangura rwagaragajwe na CNN hano. Ntabwo nashobora gutekereza Isi, aho Umunazi yatumirwa na CNN mu gihe abantu bari kwibuka ababo bakundaga ariko ibi ni byo Abanyarwanda bakomeje kunyuramo na nyuma y’imyaka. Mwasebye CNN.”

Abo Rusesabagina avuga ko yarokoreye muri Hôtel des Mille Collines bagaragaje ko atabikoze kubera umutima mwiza ahubwo ko yabishyuzaga amafaranga, kandi ko ayo bamuhaye yaje kuyagura inzu mu Bubiligi.

Source: Igihe

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06