Umubyeyi yarwanye n'ingwe arigukura umwana we w’imyaka 2 mu rwasaya rwayo

Umubyeyi yarwanye n'ingwe arigukura umwana we w’imyaka 2 mu rwasaya rwayo
Umubyeyi yakuye umwana we w’imyaka ibiri mu rwasaya rw’ingwe mu majyaruguru ya Zambia mu gihe muri iki gihugu, kimwe mu bikungahaye ku nyamanswa hakomeje kuvugwa amakimbirane mashya hagati ya zo n’abaturage.
Ibi byabaye ku cyumweru ahantu hitaruye hitwa Nabwalya, umudugudu ukikije Parike y’Igihugu ya Luangwa y’Amajyaruguru, ibamo nyinshi mu nyamanswa 5 z’agasozi muri Afurika.
Uyu mwana muto ari kuvurwa ibikomere bikomeye mu bitaro bya Chilonga Mission General Hospital byo mu Karere ka Mpika, aho Nabwalya iherereye. Nyina, Tidah Mubanga, yavuze ko igitero cyabaye igihe bari baryamye ku isambu yabo.
Mubanga yavuze ko yabonye inyamanswa ikurura umutwe w’umwana we, hanyuma na we atangira gukurura umwana amukura mu kanwa k’inyamaswa kugeza abigezeho nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Chilonga Mission General Hospital, Bertin Kalengai, yatangaje ko bamaze kwakira umurwayi, ibitaro byashoboye guhagarika kuva kw’amaraso no kurokora ubuzima bw’umwana.
Kalengai yavuze ko iyi ari inshuro ya gatatu inyamaswa zo mu gasozi ziriye abantu i Nabwalya muri uyu mwaka wonyine, abandi babiri bakaba bararumwe n’ingona, abariwe bombi bakaba bakira mu bitaro.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Komiseri w’akarere ka Mpika, David Siame, yasuye uwo mwana kandi yizeza ko azakorana n’ishami ry’igihugu rishinzwe parike n’ibinyabuzima kugira ngo ibyo bitero by’inyamanswa bihagarare.