Umubyeyi w’abana batanu yishwe n’imwe mu mbwa yiyororeye

Aug 15, 2024 - 13:55
 0  329
Umubyeyi w’abana batanu yishwe n’imwe mu mbwa yiyororeye

Umubyeyi w’abana batanu yishwe n’imwe mu mbwa yiyororeye

Aug 15, 2024 - 13:55

Kuri uyu wa Kane, byagaragaye ko umubyeyi w’abana batanu bapfuye nyuma yo kuribwa n’imbwa mu rugo rwe yari aherutse no gupfusha umukobwa we w’ikinege.

Ku itariki ya 29 Nyakanga, Michelle Hempstead, ufite imyaka 34, yapfuye nyuma yo kuribwa n’imbwa ye yo mu bwoko bwa Bull Mastiff mu rugo rwe mu majyepfo ya Eshend, muri Essex, akagira ibikomere ku kuboko kwe kw’ibumoso.

Abaturanyi be basobanuye uburyo Yuriye hejuru kuri balcony kugira ngo ahunge, ahunga avuza induru, mbere yo kugwa hafi y’aho abana bakinira.

Abari hafi aho bahise bihutira gutanga ubutabazi bw’ibanze nyuma yo kumva induru ye mbere yo kuza imbangukiragutabara yamujyanye mu bitaro bya Southend. Nyuma yaje kwimurirwa mu bitaro bya Royal London ari naho yapfiriye bukeye.

Ibazwa ku rupfu rwe ku itariki ya 30 Nyakanga ryarafunguwe ku mugaragaro uyu munsi kuwa Kane, itariki 15 Kanama 2024, ariko rirasubikwa mu gihe iperereza ry’abapolisi rikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga.

Polisi yafashe imbwa ebyiri, harimo indi yo mu bwoko bwa Pomeranian. Imbwa yagize uruhare mu byabaye ’yasuzumwe n’umukozi ushinzwe ibyo korora imbwa wemeje ko atari ubwoko bubujijwe’.

Uyu munsi byagaragaye ko Hemsptead yapfuye nyuma y’ibyumweru bike abuze umukobwa we ku itariki ya 4 Kamena.

Inshuti ya Miss Hempstead mu myaka icumi ishize, Liah Smith, yatangaje kuri interineti ko azishyura ibijyanye no kumushyingura no gufasha abana basigaye nyuma y’uko ibyago byibasiye umuryango kabiri mu byumweru.

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572