Umubare w'abantu bipimisha SIDA waragabanutse

Umubare w'abantu bipimisha SIDA waragabanutse
Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza uko ubwandu bwa Virusi itera Sida buhagaze mu Rwanda ndetse na Hepatite C. Imibare ikubiye muri iyi raporo yegeranyijwe kuva tariki 01 Nyakanga 2022 kugeza mu kwezi kwa Kamena 2023 nkuko bigaragara ku rubuga rwa RBC.
Iyi raporo iragaragaza ibikorwa by’ingenzi byagezweho birimo gupima virusi itera Sida (HIV), indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kurwanya virusi ya hepatite C.
Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuzima cyerekana ko mu 2022-2023 umubare w’abipimishije virusi itera Sida wagabanutse ukava kuri 2,283,301 ukagera kuri 2,072,366.
Umusaruro rusange w’abipimishije virusi itera Sida wagumye kuri 0.7%.
Umubare munini w’abipimishije virusi itera Sida ungana na 4.1%. Uyu mubare wagaragaye binyuze muri serivisi zitangwa n’abafatanyabikorwa ba Leta muri serivisi z’ubuzima.
U Rwanda rwatangiye gahunda yo kurandura virusi itera Sida ihereye mu babyeyi babana na HIV bashobora kwanduza umwana bamutwite cyangwa avuka.
Kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, abagore 389,531 batwite bitabiriye gahunda zo kwipimisha virusi itera Sida. Abagera kuri 5,558 basanze baranduye virusi itera Sida.
Ni mu gihe abagore 365,759 bipimishije Sida bose basanga bafite HIV itazwi kandi bataranduye.
Muri bo abagore 1,421 batwite bapimye virusi itera sida basanze baranduye, bangana na 0.4%.
99% by’abagore batwite babana na virusi itera Sida bahawe imiti (ART) kugira ngo bagabanye ibyago by’ubwandu bushobora gufata umwana mu gihe umubyeyi amutwite cyangwa amubyara.
Kugeza mu kwezi kwa Kamena 2023, umubare w’abakora umwuga w’uburaya n’abagabo baryamana bahuje igitsina bahawe ibibafasha kudakwirakwiza ubwandu bwa Sida (PrEP) warayongereye, uva ku 10,078 muri Nyakanga ugera ku 10,789 muri Kamena 2023.
2022/2023 abagabo 309,822 barasiramuwe. Ubwo hakorwaga raporo, abagabo basanzwemo ubwandu bwa Virusi itera Sida batangiye guhabwa ubuvuzi.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2023, ababana n’ubwandu bwa Sida 218,314 bangana na 92.3% bagumishijwe ku miti ya ART.
U Rwanda rukomeje ubukangurambaga bwo kurandura burundu virusi y’umwijima yo mu bwoko bwa C.
Raporo ya RBC ivuga ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa mu iterambere, Imiryango ishamikiye k’Umuryango w’Abibumbye, Imiryango itari iya Leta ndetse n’abagenerwabikorwa.
Mu bushakashatsi bwa 2022 bwakozwe na Rwanda Population-based HIV Impact Assessment (RPHIA) ibinyujije mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku nkunga yatanzwe na Perezida w’Amerika muri gahunda yo kurwanya Sida (PEPFAR), bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera Sida mu Rwanda bwari 3.0%.
Bivuze ko abagera ku 210,200 babana na virusi itera Sida mu Rwanda.
Abagore barusha abagabo kwandura kuko bari kuri 3.7% mu gihe abagabo bari kuri 2.2%.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’umwaka ushize 2023, igaragaza ko mu Rwanda abafite virusi itera Sida ari 3%, abagera kuri 92% byabo bakaba bafata imiti neza.
Mu mwaka wa 2003 habaruwe abantu ibihumbi 17,121 bishwe na Sida, naho mu mwaka wa 2021 habaruwe abantu 1,548 bapfuye bazize Sida, imfu zagiye zigabanyuka bitewe no gufata imiti neza.
Muri raporo yashyizwe hanze n’urubuga rutangaza iby’ibibazo byugarije Isi n’ibiza, World Relief, muri Kanama 2023, igaragaza ko 2022 yasize miliyoni 39 zibana na virus itera Sida.
Ni mu gihe abanduye bashya muri 2022 bageze kuri miliyoni 1.3 naho ibihumbi 630 000 bapfuye bazize virus itera Sida.
Imibare ya World Relief igaragaza ko mu 2022 abantu miliyoni 29.8 bari bafite imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.
Abafite imyaka 15 kuzamura babana na virus itera Sida ni miliyoni 37.5, mu gihe miliyoni 1.5 bari munsi y’imyaka 14, naho 53% babana nayo ari abagore n’abakobwa.
Mu mpera z’Ukuboza 2022, abantu miliyoni 29.8 babonye imiti igabanya ubukana aho bavuye kuri miliyoni 7.7 mu 2010.