Umubare w’abantu bahitanywe n’umwuzure n’izindi ngaruka z’imvura nyinshi yibasiye Kenya wageze kuri 228

Umubare w’abantu bahitanywe n’umwuzure n’izindi ngaruka z’imvura nyinshi yibasiye Kenya wageze kuri 228
Umubare w’abantu bahitanywe n’umwuzure n’izindi ngaruka z’imvura nyinshi yibasiye Kenya wageze kuri 228, nk’uko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabitangaje none ku Cyumweru.
Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’isenyuka mu gihugu hose mu byumweru bishize biteganijwe ko iziyongera muri Gicurasi.
Minisiteri mu itangazo ryayo yavuze ko imwuzure "iteganijwe mu bice biri hasi, mu nkombe z’imigezi no mu mijyi mu gihe inkangu zishobora kugaragara mu turere dufite imisozi ihanamye, inkombe n’imigezi."
Imyuzure yasenye amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo muri iki gihugu gikize kurusha ibindi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Minisiteri yavuze ko byibuze abantu 164 bakomerekejwe n’iki cyiza, mu gihe 212.630 bavanywe mu byabo.