Umubare w’abahabwaga akato bakanahezwa waragabanutse cyane kubera kwandura Virus itera SIDA

Umubare w’abahabwaga akato bakanahezwa waragabanutse cyane kubera kwandura Virus itera SIDA
Umubare w’abahabwaga akato bakanahezwa kubera kwandura Virus itera SIDA, waragabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.
Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA bwakozwe mu 2009 bwagaragaje ko byari hejuru ya 60%, ubwakozwe mu 2020 bugaragaza ko byagabanyutse bijya munsi ya 15%.
Byagarutsweho na Mutambuka Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 22 Werurwe 2024, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020 ku kato n’ihezwa ku bantu bafite virusi itera SIDA.
Yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi dusanga akato karagabanyutse, kavuye hejuru ya 60% mu 2019 kagera munsi ya 15% mu 2020. Urebye ku bipimo mpuzamahanga, u Rwanda ruri ahantu heza, munsi ya 15% ni ukuvuga kuri 13% kumanura, ku bantu bakoreweho ubushakashatsi, bigaragaza ko akato n’ihezwa birimo bigabanyuka.”
Yasobanuye ko muri ubwo bushakashatsi bungukiyemo ibitekerezo bishya bagomba kuzibandaho cyane cyane mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, urubyiruko no ku bagabo bigomba kuzitabwaho.
Kuri Leta, abaterankunga n’abafite virusi itera SIDA ngo ni umwanya mwiza ubonetse utuma abantu bahuriza hamwe imbaraga ngo bite ku muntu wese ntawusigaye inyuma, abantu babe muri sosiyete izira akato n’ihezwa.