Ukraine: Zelensky yanze gukorana ikiganiro n’umunyamakuru Tucker Carlson wakiranywe yombi na Putin

Ukraine: Zelensky yanze gukorana ikiganiro n’umunyamakuru Tucker Carlson wakiranywe yombi na Putin
Umunyamakuru Tucker Carlson, uherutse kugirana ikiganiro na Perezida Vladimir Putin yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, amaze igihe yaranze ko bakorana ikiganiro.
Ku wa Gatatu tariki 3 Mata nibwo Tucker Carlson yahishuye ko Zelensky amaze igihe yaranze kumuha ikiganiro.
Ati “Birumvikana ko kugeza n’ubu ataransubiza, ndetse twoherereje ubutumire bwinshi Zelensky ku giti cye kugira ngo agaragaze aho ahagaze mu ntambara ariko yarabwirengagije nabwo.”
Carlson Tucker amaze igihe kinini agarukwaho cyane kubera ikiganiro aherutse kugirana na Perezida Putin. Cyabaye ku itariki 8 Gashyantare i Moscow mu Burusiya gikurikirwa no guterana amagambo cyane cyane mu Banyamerika bitewe n’ibyakivugiwemo.
Tucker ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Glenn Beck yavuze ko kuva mu 2021 kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, Amerika yakoresheje n’inzego z’ubutasi kugira ngo iburizemo ikiganiro cye na Perezida Putin.
Yavuze ko hari amakuru inzego z’ubutasi zagiye zimwiba ajyanye n’icyo kiganiro zikayaha itangazamakuru by’umwihariko New York Times.
Carlson yavuze ko nyuma yo kwemererwa ikiganiro we n’inshuti ye bagiye bahamagarwa n’abanyamakuru ba New York Times bababaza igihe ikiganiro kizabera.
Carlson Tucker w’imyaka 54 ni umwe mu banyamakuru bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoreye ibinyamakuru nka CNN, PBS ndetse na MSNBC. Izina ry’uyu mugabo ryarushijeho gutumbagira mu 2009 ubwo yajyaga kuri FOX news nk’umunyamakuru ndetse n’umusesenguzi w’inkuru za politike.
