Ukraine war: Ukraine yatunguranye, igaragaza ko itagikeneye abasirikare bashya benshi

Mar 31, 2024 - 06:51
 0  152
Ukraine war: Ukraine yatunguranye, igaragaza ko itagikeneye abasirikare bashya benshi

Ukraine war: Ukraine yatunguranye, igaragaza ko itagikeneye abasirikare bashya benshi

Mar 31, 2024 - 06:51

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Col Gen Oleksandr Syrskyi, yatangaje ko Ukraine ikeneye kongeramo ingabo nke ugereranyije n’izari zitezwe mu gukomeza guhangana n’u Burusiya, nyuma yo kugenzura ubushobozi buhari.

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cy’aho muri Ukraine, Umugaba Mukuru w’Ingabo Oleksandr Syrskyi uherutse gushyirwaho mu kwezi gushize, yagaragaje ko imibare yari yitezwe mbere y’abashobora kongerwa mu gisirikare yagabanyutse n’ubwo atigeze atangaza umubare babona ukwiye.

Ati “Turateganya ko tuzagira abantu bahagije kandi bashoboye kurengera igihugu cyababyaye. Ntabwo mvuga abakanguriwe gusa ahubwo ndavuga n’abarwanyi b’abakoranabushake."

Igikorwa cyo gukangurira abantu kujya mu ngabo za Ukraine kigenda gikomwa mu nkokora n’ishyaka rigabanuka bitewe na raporo zigaragaza ruswa n’ihohoterwa mu gihe cyo gutoranya abajya mu gisirikare.

Kugeza ubu Umushinga w’itegeko ryemerera abayobozi guhamagarira abantu kujya mu ngabo uri kunyura mu Nteko Inshinga Amategeko n’ubwo bivugwa ko umubare wifuzwaga kuri ubu uzagabanyuka.

Syrskyi yavuze ko ingabo ze zari kubasha kwirwanaho iyo Kyiv ibona amasasu menshi hamwe n’ubushobozi bw’ubwirinzi bwo mu kirere ku bafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba.

Col Gen Oleksandr yari aherutse kwizeza impinduka mu ngabo nyuma yo kubona ko ubushobozi buke bw’abari bayoboye urugamba mu minsi ishize ari bwo bwabaye nyirabayazana wo kugenda batsindwa mu rugamba bahanganyemo n’u Burusiya.

Izi mpinduka zitegujwe nyuma y’uko Ukraine ikuye abasirikare bayo mu mujyi wa Avdiivka ufatwa nk’uw’ingenzi mu Burasirazuba bwa Ukraine wagoswe n’abasirikare b’u Burusiya.

Uwahoze ari umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka aheruka gutangaza ko hamaze gushyirwaho uburyo bukomeye bw’ubwirizi ahantu hose u Burusiya bukomeje kugaba ibitero.

Imyaka ibiri irashize, u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine aho iki gihugu cyigaruriye bimwe mu bice byinshi byayo ariko na yo igakomeza kwihagararaho n’ubwo yakunze gutakaza umubare munini w’ingabo zayo.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yari aherutse gutangaza ko nibura hakenewe gukorwa ubukangurambaga ku buryo mu gisirikare hiyongeram abagera ku bihumbi 500 mu rwego rwo kurwanya u Burusiya.

Col Gen Oleksandr Syrskyi yagaragaje ko Ukraine ikeneye umubare w'abasirikare muto ugereranyije n'uko byari byitezwe
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268