Ukraine War: Ukraine imaze gupfusha abasirikare 80 000 mu mezi atatu

Ukraine War: Ukraine imaze gupfusha abasirikare 80 000 mu mezi atatu
Minisitiri w’Ingabo mu Burusiya, Sergey Shoigu, yatangaje ko Ukraine imaze gupfusha abasirikare basaga 80.000 baguye mu ntambara ihuje ibihugu byombi.
Shoigu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, avuga ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka byose kikagabanya imbaraga z’uwo bahanganye, ni ukuvuga Ukraine.
Uretse kwica abasirikare ba Ukraine, Shoigu yavuze ko ibikoresho bisaga 14000 bya gisirikare bya Ukraine byashwanyagujwe birimo ibifaru 1200 n’imodoka zikomeye z’intambara.
Muri ayo mezi atatu, ngo u Burusiya bwabashije kwigarurira ubutaka bwa Ukraine bungana na kilometero kare 403.
Shoigu yavuze ko Ukraine ikomeje kubeshya ibihugu by’inshuti zayo byo mu Burayi na Amerika, kugira ngo bakomeze kuyiha ubufasha kandi bigaragara ko itazigera itsinda.
Yavuze ko Ukraine yanahinduye amayeri yo kurwana, aho kuri ubu yifashisha ibisasu birasa kure, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’u Burusiya, ibintu afata nk’iterabwoba.
Mu kwezi gushize Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine imaze gupfusha abasirikare 444.000 kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022.
