Uko wakwifata mu gihe urumwe na scorpions zikomeje kuboneka mu ngo muri iki gihe

Uko wakwifata mu gihe urumwe na scorpions zikomeje kuboneka mu ngo muri iki gihe
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bamenyesheje ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (RBC) ibijyanye no kuba hari udukoko twa scorpion mu ngo zabo no mu nkengero zazo byatumye RBC ikangurira abaturage kumenya ibijyanye no kurumwa na scorpion, ikwirakwira ry’ubumara bwazo mu mubiri, ubutabazi bw’ibanze wakora, ndetse n’ingamba zo gukumira, nubwo kugeza ubu nta nta kibazo cyazo kirandikwa.
Nk’uko byatangajwe na Dr Edson Rwagasore, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kugenzura ubuzima rusange no kwitegura no gutabara byihutise muri RBC, ngo mu Rwanda hari amoko menshi ya scorpion, aho ubukunze kugaragara cyane ari hemiscorpius lepturus.
Yasobanuye ko izo scorpion ziboneka ahantu humutse, h’urutare kandi rimwe na rimwe zishobora kwinjira mu nzu z’abantu zishakisha aho ziba.
Ati “Bimwe mu bimenyetso byerekana uwarumwe na scorpion ni ububabare bwihuse, kubyimba, gutukura, n’ubushyuhe aharumwe. Rimwe na rimwe, ibimenyetso bishobora no kuba birimo kunanirwa, gutitira, kubira ibyuya, no guhumeka nabi. ”
Ku butabazi bw’ibanze, Rwagasore arasaba gukomeza gutuza nyuma yo kurumwa na scorpion, kuko ubwoba bushobora kongera gukwirakwira k’ubumara.
Ati: “Sukura ako gace ukaraba isabune n’amazi kugira ngo ugabanye ibyago byo kugira infection, hanyuma ushyire compress ikonje cyangwa ipaki y’urubura ahantu harumwe kugira ngo ugabanye ububabare no kubyimba.”
Rwagasore yongeyeho ko niba bishoboka, wazamura urugingo rwarumwe kugira ngo ufashe koroshya kubyimba, cyangwa gushaka ubuvuzi niba uwo muntu warumwe agaragaje ibimenyetso bikomeye nko guhumeka nabi, kubabara mu gatuza, cyangwa gufatwan’ikimeze nk’igicuri.