Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru, Gitego na Rwatubyaye bitwaye neza

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru, Gitego na Rwatubyaye bitwaye neza
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gitego Arthur na Rwatubyaye bari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye neza mu mpera z’icyumweru kuko binjije ibitego by’ingenzi ku makipe yabo.
Mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe n’andi marushanwa arakomeza nubwo hari bimwe mu bihugu bikiri mu karuhuko.
Uko ni na ko bimeze kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gushaka amaronko mu bihugu byo hanze bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitarasubukurwa.
Mu mukino wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ubwo amakipe yo muri Kenya yakinaga umukino wa 1/16 cy’irushanwa rya Mozzart Bet Cup, Gitego Arthur yahise yigarurira imitima y’Abanya-Kenya yiharira amazamu afasha AFC Leapards gutsinda PAC University ibitego 3-0.
Icya mbere yagishyizemo ku munota wa 37, icya kabiri n’icya gatatu abyinjiza mu gice cya kabiri ku munota wa 48 n’uwa 77. AFC Leopard yahise itera intambwe ya mbere igana muri ⅛ mbere yo gukina umukino wo kwishyura.
Gitego utaramara ukwezi muri iyi kipe yo muri Shampiyona ya Kenya, yayigezemo avuye muri Marines FC yamufashije guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu bwa mbere mu mwaka ushize.
Ku Cyumweru, mu Bubiligi hakinwe imikino y’Abatarengeje imyaka 23, St. Liège ikinamo umusore Hakim Sahabo, utarahiriwe n’uyu munsi kuko yatsinzwe na Royale Union SG ikinamo undi Munyarwanda, Maxime Wenssens, ibitego 2-1.
Uyi ni umukino aba bakinnyi bombi batigeze bagaragara mu kibuga, Sahabo ntiyagaragaye muri 18 bawukinnye, Maxime we yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe ye.
Myugariro w’Amavubi, Imanishimwe Emmanuel, ntiyagaragaye mu kibuga mu mpera z’icyumweru kuko yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya FAR Rabat yo muri Maroc yatsindaga Union Touarga ibitego 3-0.
Uyu ni umukino wa kabiri ari ku ntebe y’abasimbura nubwo mu yindi mikino iheruka bakinnye na Renaissance Zamamra na Raja Casablanca yari yitwaye neza.
Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya, yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzemo Asswehly igitego 1-0 ariko aza gusimburwa ku munota wa 46 na Ammar Taifour. Iyi ntsinzi yatumye Ikipe ye ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere wa Shampiyona ya Libya.
Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yashimwe n’abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kuyifasha kugarira ndetse akanatsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 75, byahise bituma banganya na FC Struga Trim & Lum ibitego 2-2 ndetse bagahita banakomeza kuyobora Shampiyona.
Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bafashije ikipe yabo ya Sandvikens IF kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri ntibaratangira Shampiyona.
Uku ni na ko bimeze ku Ikipe ya FC Jerv ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége.
Uvuze abakinnyi beza bahagararira u Rwanda ntiwasiga rutahizamu Nshuti Innocent uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba yaranatangiye imyitozo ikipe ye yo mu Cyiciro cya gatatu ya One Knoxville.
