UGANDA: Igisirikare cy'igihugu cya Uganda kiryamiye amajanja mu rwego rwo gudicunga umutekano

Mar 20, 2024 - 07:36
 0  211
UGANDA: Igisirikare cy'igihugu cya Uganda kiryamiye amajanja mu rwego rwo gudicunga umutekano

UGANDA: Igisirikare cy'igihugu cya Uganda kiryamiye amajanja mu rwego rwo gudicunga umutekano

Mar 20, 2024 - 07:36

Inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko ziryamiye amajanja kubera kwikanga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bambutse umupaka mu mpera z’icyumweru gishize.

Abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) bafite ibirindiro mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC bambutse imipaka ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba mu bice by’imijyi bya Uganda.

Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki yasabye abaturage kuryamira amajanja kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba bya ADF.

Itangazo yasohoye rigira riti “Uyu mutwe bikekwa ko uyobowe n’icyihebe Ahamed Muhamood Hassan, uzwi nka Abu Waqas, umuhanga mu by’ibisasu wavukiye muri Tanzania.”

Yasabye abaturage kumenyesha inzego z’umutekano umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda ry’abantu bakeka ko baba ari abo muri uyu mutwe.

BBC yanditse ko ADF ifitanye imikoranire ya hafi n’umutwe wa Islamic State, yagiye ishinjwa kugaba ibitero bitandukanye by’iterabwoba i Kampala.

Mu 2021 Uganda ifatanyije na RDC bagerageje kurwanya uyu mutwe ariko ntibyakunda. Gusa Perezida Museveni yakunze gutangaza ko ibitero bawugabyeho byahitanye benshi barimo n’abayobozi bakuru bawo.

Abarwanyi ba ADF bambutse umupaka kuwa Gatandatu bagiye kugaba ibitero muri Uganda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268