Uganda: Hasohotse itegeko risaba abakozi ba Leta bose gukora Siporo

Uganda: Hasohotse itegeko risaba abakozi ba Leta bose gukora Siporo
Abakozi bose ba Leta muri Uganda bategetswe kujya bakora sports buri Cyumweru nyuma y’uko bigaragaye ko barimo guhura n’ibibazo by’ubuzima.
Ni amabwiriza Leta ya Uganda yasabye binyujijwe mu ibaruwa yagenewe ibigo byose bya Leta ko bigomba kujya bihwitura abakozi bose kwitabira sports.
Lucy Nakyobe, umukuru w’abakozi ba leta, ari nawe wanditse iyi baruwa yavuze ko iyo myitozo izafasha abakozi mu kurokora ubuzima bwabo ndetse yoroshye umutwaro uturutse ku ndwara.
Ku rubuga rwa X yahoze Ari Twitter,Leta ya Uganda na yo yatangaje ko iyi gahunda izagabanya ubwiyongere bw’indwara zishingiye ku buryo bwo kubaho mu bakozi.
Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu ku buzima bwagaragaje ko umubyibuho ukabije mu gihugu wazamutse ukava kuri 17% ukagera kuri 26% mu myaka 17 yari ishize.