Uganda: Hagaragaye abandi bantu babiri banduye virusi y’Ubushita bw’Inkende

Uganda: Hagaragaye abandi bantu babiri banduye virusi y’Ubushita bw’Inkende
Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko hagaragaye abandi bantu babiri banduye virusi y’Ubushita bw’Inkende (Mpox), bigatuma umubare w’abanduye muri iki gihugu cya Afurika y’iburasirazuba ugera kuri bane.
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuzima muri minisiteri y’ubuzima, Henry Mwebesa, yatangarije Reuters, ko aba barwayi bashya banduye virus yo mu bwoko bwa clade 1b avuga ko iteje impungenge isi yose.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko iyi ndwara iherutse kwaduka ari ikibazo cyihutirwa ku buzima rusange gikwiye kwitabwaho nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bugaragara ko bukwirakwira mu buryo bworoshye hagati y’abantu.
Inzego z’ubuzima muri Uganda zabanje gutangaza ko iyi ndwara yageze muri iki gihugu ku itariki ya 24 Nyakanga ubwo ibizamini bya laboratoire by’abarwayi babiri bari mu bitaro biri hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byagarutse bigaragara ko banduye virusi y’Ubushita bw’Inkende.
Muri iki cyumweru, umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima, Emmanuel Ainebyoona, yemeje ko umwe mu barwayi yari umushoferi w’ikamyo. Ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku murwayi wa kabiri.