Uganda: Abakobwa bazavamo ba Nyampinga bakubitanye ibipfutsi karahava bari mu mwiherero

Jul 18, 2024 - 15:26
 0  289
Uganda: Abakobwa bazavamo ba Nyampinga bakubitanye ibipfutsi karahava bari mu mwiherero

Uganda: Abakobwa bazavamo ba Nyampinga bakubitanye ibipfutsi karahava bari mu mwiherero

Jul 18, 2024 - 15:26

Abakobwa bazatoranywamo uzaba Nyampinga wa Uganda barwaniye mu mwiherero barimo mbere y’uko batoranywa.

Abakobwa batandukanye bahatanye mu Irushanwa rya Miss Uganda barwaniye mu mwiherero nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mashusho aba bakobwa baba bahanganye aho afatana mu mashati kugera ubwo bakizwaga n’abari hafi aho bashinzwe iri rushanwa.

Aba bakobwa barwanye mu gihe habura iminsi mike ngo hatorwe Nyampinga w’iki gihugu mu muhango utegerejwe ku wa 3 Kanama uyu mwaka.

Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda niwe wambaye ikamba riheruka, aho biteganyijwe ko uzatorwa aha azahita amusimbura. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06