Uganda: Abahanzi bari kubyinira kuru koma nyuma yaho Guverinoma yabahaye Miliyari 8

Uganda: Abahanzi bari kubyinira kuru koma nyuma yaho Guverinoma yabahaye Miliyari 8
Binyuze mu ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda riyobowe na Eddy Kenzo, Guverinoma y’iki guhugu yahaye abahanzi amafaranga yo kubafasha mu iterambere ryabo.
Aganira na televiziyo zo muri Uganda, Eddy Kenzo yemeje ko nk’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’abahanzi yamaze kubo amafaranga Leta yari yarabemereye.
Avuuga ko ayo mafaranga yahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu azagabanywa abahanzi bagiye batandukanye bo muri icyo gihugu gituranyi n’u Rwanda.
mu kiganiro n’itangazamakuru, kenzo yemeza ko bamaze kubona ayo mafaranga gusa yirinze gutangaza umubare wayo mu itangazamakuru.
yagize ati: "twabonye inkunga yatanzwe na guverinoma yo gushyigikira ibikorwa byacu. twahawe kimwe cya kabiri cy’ayo twasabye. sinshobora gutangaza umubare w’ayo twahawe kuko ari amakuru y’ibanga ku muryango wacu.
Mbere y’uko Leta ibaha ayo mafaranga atifuje gutangaza, Eddy Kenzo yari yavuze ko basabye miliyari 13 z’amashiringi ya Uganda yo gushyigikira abahanzi mu bikorwa bya Muzika.
Ikinyamakuru Howwe cyo muri Ugunda cyo gitangaza ko Leta yahaye aba bahanzi miliyari 8 z’amashiringi ya Uganda.
Biteganyijwe ko aya mafaranga azafasha abahanzi bo muri Uganda gukora umuziki wabo batekanye kubijyanye n’amikoro.