UDUSHYA TWARANZE “TRACE AWARDS & FESTIVAL #2023” | Melodie, Diamond,The Ben & Rema Bahatwitse

Nov 4, 2023 - 14:49
 0  258
UDUSHYA TWARANZE “TRACE AWARDS & FESTIVAL #2023” | Melodie, Diamond,The Ben & Rema Bahatwitse

UDUSHYA TWARANZE “TRACE AWARDS & FESTIVAL #2023” | Melodie, Diamond,The Ben & Rema Bahatwitse

Nov 4, 2023 - 14:49

Bizahora byibukwa mu mateka ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, i Kigali habereye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival.

Ibi bihembo by’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.

Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

Iki gikorwa cyabaye ku mbaraga za Trace Group yatangijwe mu 2003. Iki kigo cyatangijwe na Olivier Laouchez kuri ubu ni cyo kiri inyuma ya televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n’izindi nyinshi zinyuzwaho imiziki.

IBIHE BY’INGENZI BYARANZE IGITARAMO:

Tubashimiye ko mwabanye natwe mu birori byo gutanga ibihembo bya “Trace Awards & Festival”. Mukomeze gukurikira amakuru agezweho ku rubuga rwacu. Mwakoze cyane.

VIDEWO: Reba ibihe by’ingenzi byaranze ibirori bya “Trace Awards & Festival

Davido na Rema batahanye ibihembo kurusha abandi:

Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023. Buri wese yegukanye ibihembo bibiri.

Davido yegukanye igihembo cya ’Best Male Artist’ ndetse n’icyo “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo cya “Best Global Africa Artist’’.

Rema we yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist’’ n’icya ” Song of the year” abikesheje ’Calm Down’.

’Calm Down’ Rema yahuriyemo na Selena Gomez iri guca ibintu ku Isi. Iyi ndirimbo ye iheruka guca agahigo ko kuba indirimbo yumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify. Aka gahigo katumye ‘Calm Down Remix’ iba indirimbo ya Afro-Beat yabashije kumvwa n’uyu mubare munini w’abantu.

Kuva iyi ndirimbo yajya hanze muri Gashyantare 2022 yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki ndetse guhera ubwo itangira gukundwa birushijeho.

Kugeza ubu kuri YouTube imaze kurebwa na miliyoni zirenga 679, ibintu bitarakorwa n’indi ndirimbo ikozwe muri Afrobeat.

Muri Gicurasi uyu mwaka ‘Calm Down’ yaciye agahigo na bwo kuko yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records) nyuma y’uko ari yo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zari zikunzwe kuri Official MENA Chart.

‘Calm Down’ yanakunze kuza ku rutonde rw’indirimbo zagiye zumvwa na Barack Obama wayoboye Amerika.

Trace Awards & Festival yasojwe nyuma y’amasaha arindwi

00:30: Nyuma y’amasaha arindwi, umurishyo wa nyuma w’igitaramo cya Trace Awards wakomwe aho abahanzi batandukanye bataramiye abacyitabiriye.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibindi byinshi bimaze iminsi bibera mu Rwanda ikindi kandi kikaba cyari cyihagazeho mu biciro byo kwinjira ariko ntibibuze abantu kwitabira.

Cyari igitaramo cy’amateka kuko nibwo bwa mbere ibihembo bya Trace Awards bitangiwe mu Rwanda.

Zuchu wahuriye n’uruva gusenya i Kigali yahataramiye yemye

00:23: Umuhanzikazi Zuchu ukomoka muri Tanzania yageze ku rubyiniro. Yari aherekejwe n’ababyinnyi be. Yaririmbye indirimbo ye “Honey” iri mu zigezweho. Mu mwaka mezi abiri imaze igiye hanze, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 14 kuri YouTube.

Uyu muhanzikazi yataramye mu gihe akigera i Kigali yibwe igikapu cye kirimo ibikoresho byose birimo n’ibyo yavuze ko yagombaga kwifashisha mu gitaramo.

Yarenze ibyo, araririmba ndetse abitabiriye bamwereka urukundo.

00:16: The Compozers yahawe igihembo nk’Itsinda ryiza ry’Umwaka. Yashimiwe n’Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Lauchez, avuga ko ibikorwa byaryo bihesha Afurika ishema.

Igihembo cya nyuma cyatanzwe

00:11: Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Lauchez, ni bo bahembye Umuhanzi wakoze indirimbo nziza y’umwaka.

Mukazayire yabwiye abitabiriye ibi birori kwiyumva nk’abari mu rugo no gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Lauchez

Igihembo cyahawe Rema, abikesha indirimbo ye “Calm down’’.

  • “BKBN” – Soraia Ramos (Cape Verde)
  • “People” – Libianca (Cameroon)
  • “Suavemente” – Soolking (France)
  • “Encre” – Emma’a (Gabon)
  • “Sugarcane” – Camidoh (Ghana)
  • “Last Last” – Burna Boy (Nigeria)
  • “Rush” – Ayra Starr (Nigeria)
  • “Peru” – Fireboy DML (Nigeria) with Ed Sheeran (UK)
  • “Sete” – K.O (South Africa)
  • “Cough” – Kizz Daniel (Nigeria)
  • “MORTEL 06” – Innoss’B (Ivory Coast)

Bruce Melodie ayoboye abahanzi b’Abanyarwanda

00:08: Bruce Melodie yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda. Yafashe igihembo aherekejwe na Producer Element.

Yashimye abamufasha mu muziki we ndetse n’abafana be yise “Ibitangaza”. Yaririmbye agace gato k’indirimbo ye “Fou de toi”.

Yahigitse

  • Ariel Wayz (Rwanda)
  • Bwiza (Rwanda)
  • Chriss Eazy (Rwanda)
  • Kenny Sol (Rwanda)

Umunsi watandukanye ibirori bigikomeje

00:02: Ibirori bya Trace Awards & Festival byambukiranyije umunsi. Byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukwakira, byambutse umunsi kuko iya 22 Ukwakira 2023 yageze bigikomeje.

-Mr Eazi yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award”

Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye nka Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award” arangije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka.

No kuri X hahiye

Muri BK Arena ni ibirori bidasanzwe byahuje abakunzi b’umuziki n’abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yayo.

Unaze akajisho ku Rubuga rwa X, uru rwahoze rwitwa Twitter, benshi bahanyarukiye bagaragaza amarangamutima yabo ku birori bidasanzwe bya Trace Awards & Festival.

Kuva kuri Rayon Sports imenyerewe muri ruhago y’i Nyarugenge kugera ku bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bimaze ipfa baravuga, abandi barandika, bagaragaza ibitekerezo bitandukanye.

23:41: Album “Love Damini” ya Burna Boy (Nigeria) yabaye Album Nziza y’Umwaka.

Yahigitse

  • “DNK”- Aya Nakamura (France)
  • “Maverick” – Kizz Daniel (Nigeria)
  • “More Love, Less Ego” – Wizkid (Nigeria)
  • “Timeless” – Davido (Nigeria)
  • “Work of Art” – Asake (Nigeria)

Kigali Boss Babes yahateye amatako!

Abagize Itsinda Kigali Boss Babes bahaye igihembo uwahize abandi mu cyiciro cya “Best Female Artist”.

Iki gihembo cyegukanywe na Viviane Chidid wo muri Senegal. Batanze n’icya ’Best Male Artist’ cyatwawe na Davido.

Aba bagore basanzwe ari batandatu ariko habonetse batatu barangajwe imbere na Alliah Cool.

23:37: Davido (Nigeria) yabaye Umuhanzi w’Umwaka “Best Male”.

Yahigitse

  • Asake (Nigeria)
  • Burna Boy (Nigeria)
  • Diamond Platnumz (Tanzania)
  • Didi B (Ivory Coast)
  • K.O (South Africa)
  • Rema (Nigeria)

23:23: Viviane Chidid (Senegal) yahembwe nk’Umuhanzikazi Mwiza w’Umwaka.
Igihembo cye yagishyikirijwe na Kigali Boss Babes.

Yahigitse

  • Ayra Starr (Nigeria)
  • Josey (Ivory Coast)
  • Nadia Mukami (Kenya)
  • Soraia Ramos (Cape Verde)
  • Tiwa Savage (Nigeria)

Diamond yahamije ibigwi muri BK Arena

23:23: Inshuro zose yanyuze ku rubyiniro Diamond Platnumz yeretswe urukundo rudasanzwe.

Yishimiwe bihebuje ageze ku ndirimbo “Enjoy” yakoranye na Jum Jux. Yabyinwe karahava ndetse uwavuga ko iri mu zabyinwe zikanaririmbwa cyane ntiyaba ari kure y’ukuri.

2Baba yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2 Face Idibia cyangwa se 2Baba yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.

Uyu muhanzi yashimiye Trace Awards ku bw’iki gihembo yamugeneye.

2Face yavutse mu 1975, ahitwa Jos muri Leta ya Plateau muri Nigeria, benshi bamumenye nka 2face Idibia. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer. Ni umwe mu bahanzi bafite ibihembo byinshi muri Nigeria.

23:16: Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya “Best Live”.

Yahigitse

  • Burna Boy (Nigeria)
  • Musa Keys (South Africa)
  • The Compozers (Nigeria)
  • Wizkid (Nigeria)
  • Yemi Alade (Nigeria)

Nyuma y’amezi abiri Davido avuye i Kigali yeretswe urukundo

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Davido yongeye kwishimirwa nyuma y’igihe gito yari amaze ataramiye n’ubundi muri BK Arena.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo yahuriyemo na Tiwa Savage na we wo muri Nigeria, Umunya-Afurika y’Epfo Tyla ndetse na Bruce Melodie cyari icyo gusoza Iserukiramuco ‘Giants of Africa Festival’ ryaberaga mu Rwanda.

Ni mu gitaramo cyabereye muri BK Arena. Giants of Africa Festival yaberaga i Kigali mu Rwanda guhera tariki 13 isozwa ku wa 19 Kanama 2023, aho aba bahanzi baririmbye bikanyura benshi.

22:53: Mr Eazi yaririmbiye abakunzi be i Kigali. Mbere yo kuva ku rubyiniro yafatanyije na Soweto Gospel Choir yo muri Afurika y’Epfo mu ndirimbo “Exit’’, barishimirwa cyane n’abakunzi babo.

Mr Eazi yashimiye abaharanira impinduka mu muziki

Yagize ati “Mbere na mbere ndashaka kubabwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza ku Isi. Ndashimira Trace na Guverinoma y’u Rwanda, 2Baba, D’Banj, Bruce Melodie n’abantu bose baharanira impinduka muri hano.”

Bruce Melodie yamuritse indirimbo ye na Shaggy

22:50: Bwa mbere Bruce Melodie yaririmbanye na Shaggy bamurika indirimbo bahuriyemo bise “When She is Around” bamaze ukwezi bateguza abakunzi babo ndetse amashusho yayo yamaze gukorwa.

Iyi ndirimbo basubiyemo yashibutse ku yitwa “Funga Macho” Bruce Melodie yashyize hanze mu mezi 11 ashize imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 3 kuri YouTube.

Bruce Melodie uri mu bahanzi bahataniye ibihembo bibiri bya Trace Awards avuga ko Shaggy yumvise iyi ndirimbo akayikunda nyuma abantu bari hafi ye batangira ibiganiro bibahuza kugeza bayikoranye.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss FM yagize ati “Shaggy yarayikunze bansaba ko twayikorana, ntakintu kidasanzwe cyabaye mvuge ngo ni umushinga nateguye cyangwa bikaba ibintu nashakishije cyane ariko nyine byaziye igihe, ni ibintu byikoze umuziki ugira ukuntu ugenda.”

Bruce Melodie umaze imyaka isaga 15 akora umuziki ari mu bahanzi bahataniye ibihembo byinshi muri Trace Awards birimo icy’umuhanzi witwaye neza mu Rwanda ndetse n’icy’umuhanzi witwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Orville Richard Burrell [Shaggy] w’imyaka 54 ni umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica yageze bwa mbere mu Rwanda tariki ya 13 Ukuboza 2008, atumiwe n’isosiyete y’itumanaho ya MTN yizihizaga imyaka 10 yari imaze ikorera mu Rwanda.

Uyu mugabo bakunda kwita “Mr Love Lover” cyangwa “Mr. Boombastic” mu 1988 yinjiye muri ngabo za Leta Zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi ari muri batayo ya 5, indirimbo ye ya mbere yise ’Oh Carolina yasohotse mu 1993.

Rayon Sports ni ikipe ya mbere ku Isi

Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye nka Mr Eazi, yahawe igihembo arangije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka.

Yagize ati “Icya mbere nshaka kuvuga ni uko Rayon Sports ari yo kipe ya mbere ku Isi.’’

Yabikomojeho nyuma y’uko kuri uyu munsi yakurikiranye umukino iyi kipe yatsinzemo Sunrise FC ibitego 3-0 muri Shampiyona.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, yitabiriye ikiganiro kiri mu bitegura Trace Awards & Festival yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Uyu muhanzi ni we washinze Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe, Choplife, isanzwe itera inkunga Gikundiro, aho iyigenera miliyoni 60 Frw ku mwaka.

22:48: Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil’’.

Yahigitse

  • Djonga (Brazil)
  • Iza (Brazil)
  • Leo Santana (Brazil)
  • Luedji Luna (Brazil)

22:44: Robot Boii (South Africa) yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza.

Yahigitse

  • Tayc (France)
  • Uganda Ghetto Kids (Uganda)
  • Yemi Alade (Nigeria)
  • Zuchu (Tanzania)

22:42: Lisandro Cuxi (Cape Verde) yabaye Umuhanzi Mwiza muri Best Artist Africa – Lusophone.

Yahigitse

  • Gerilson Insrael (Angola)
  • Perola (Angola)
  • Plutonio (Mozambique)
  • Soraia Ramos (Cape Verde)

Miss Nishimwe Naomie yatanze ibihembo bitatu

Miss Naomie Nishimwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 yatanze ibihembo bitatu mu birori bya Trace Awards & Festival.

Bwa mbere The Ben na Diamond baririmbanye “Why”

Ku nshuro ya mbere The Ben na Diamond baririmbanye “Why”, indirimbo bamaze imyaka ibiri bakoranye, yanakunzwe cyane.

Kuva bayikorana ntabwo bagize amahirwe yo kuyiririmbana bitewe n’uko byabaga bigoranye, none bibaye ubu.

Iyi ndirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond yagiye hanze muri Mutarama 2021.

Ni indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko kuko kuva Diamond izina rye ryakura mu muziki wa Afurika ndetse n’Isi benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bagiye bamwipima ariko bikarangira bidakunze ko bakorana.

Imyaka 10 yari ishize Diamond akoranye indirimbo na Mico The Best nubwo itabashije gukorerwa amashusho kubera ubwumvikane buke bwabayeho hagati y’aba bahanzi.

Ni indirimbo y’urukundo aho buri umwe muri aba bahanzi aba abwira umukunzi we amagambo y’urukundo amusezeranya kutazamuhemukira no kuzarinda urukundo rwabo.

22:26: Diamond Platnumz yageze ku rubyiniro aherekejwe n’ababyinnyi benshi. Yinjiriye ku ndirimbo ye Achii yakoranye na Koffi Olomide. Yishimiwe cyane bidasanzwe binyuze mu ndirimbo ze zari ziherekejwe.

Jay Polly yazirikanwe muri Trace Awards…

22:22: Indirimbo Jay Polly yise “Deux fois Deux” yacuranzwe mu birori bya Trace Awards uretse Bwiza wari wanyuze ku rubyiniro niyo ndirimbo yo mu Rwanda kugeza izi yacuranzwe.

Ubwo yajyagamo abitabiriye iki gitaramo bajyanaga nayo kugeza ikuwemo.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi mu 2021 aguye mu Bitaro bya Muhima, bivuze amaze imyaka ibiri apfuye.

22:16: Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka.

Akimara kugishyikirizwa, yagize ati “Imana ishimwe yo imenya byose. Kuba mfite iki gihembo ni ukubera yo.”

Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira barimo umugabo we, abo bakorana umuziki, anasoreza ku Banya-Kigali bitabiriye iki gitaramo.

Yahigitse

  • Azawi (Uganda)
  • Krys M (Cameroon)
  • Libianca (Cameroon)
  • Nissi (Nigeria)
  • Odumodublvck (Nigeria)
  • Pabi Cooper (South Africa)

22:12: “Unavailable” ya Davido na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo yahembwe nk’Indirimbo Nziza yahuje abahanzi batandukanye “Best Collaboration.”

Yahigitse

  • “Many Ways” – BNXN (Nigeria) with Wizkid (Nigeria)
  • “Mine” – Show Dem Camp (Nigeria) with Oxlade (Nigeria)
  • “Peru” – Fireboy DML (Nigeria) with Ed Sheeran (UK)
  • “Second Sermon” – Black Sherif (Ghana) with Burna Boy (Nigeria)
  • “Sete” – K.O (South Africa) with Young Stunna (South Africa), Blxckie (SouthAfrica)
  • “Stamina” – Tiwa Savage with Ayra Starr (Nigeria) & Young Jonn (Nigeria)
  • “Trumpet” – Olamide (Nigeria) with Ckay (Nigeria)

Happiness i Kigali

22:08 Indirimbo “Happiness/Finesse” y’Umunya-Nigeria Phillip Kayode Moses wamamaye nka Pheelz, yahagurukije benshi muri BK Arena.

Uyu muhanzi ubwo yayiririmbaga yajyanaga n’abakunzi nayo kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma.

Pheelz ni ubwa mbere aririmbiye mu Rwanda gusa yahakuye urwibutso rudasanzwe. Happiness imaze umwaka urenga igiye hanze.

22:04: Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema” na we yahembwe “Best Global Africa Artist’’. Ni igihembo yahawe kubera indirimbo ye yamamaye cyane ndetse igaca n’agahigo ku Isi kubera kurebwa cyane.

22:00: Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist’’. Uyu muhanzi yishimiwe cyane ndetse mbere yo kuva ku rubyiniro yabanje kuririmba agace gato k’indirimbo ye “Calm down”, abanyabirori b’i Kigali bamwereka urukundo.

21:53: Asake (Nigeria) yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika “Best Artist Africa – Anglophone”.

Yahigitse

  • Ayra Starr (Nigeria)
  • Black Sherif (Ghana)
  • Davido (Nigeria)
  • Diamond Platnumz (Tanzania)
  • Fireboy DML (Nigeria)

Trace Awards, isomo rikomeye ku bategura ibitaramo mu Rwanda

Uhereye ku buryo iki gitaramo cyamamajwe bigaragara ko bitandukanye n’uko ibindi byamamazwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Lauchez, ntabwo yasibaga mu itangazamakuru ku buryo buri munsi nibura bwiraga abantu bongeye kwibutswa iby’iki gikorwa atitaye ku bahanzi bakomeye bari bategerejwemo. Ibi byabaye umusaruro w’uko umunsi w’igitaramo wageze amatike yashize.

Ikindi urebye uburyo gutambuka ku itapi itukura byari biteguye byari bitandukanye cyane n’ibyo dusanzwe tubona hano mu Rwanda.

Uwageraga muri BK Arena yagiraga ngo si yo asanzwe azi. Urubyiniro rwari rwarimbishijwe mu buryo budasanzwe ku buryo abahanzi baririmbaga bisanzuye ndetse bagera imbere y’abafana babo mu mfuruka zose.

21:38: Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe Igihembo cy’Umuhanzi Mwiza muri Caraïbes “Best Artist – The Caribbean”.

Yahigitse

  • Admiral T (Guadeloupe)
  • Bamby (French Guiana)
  • Kalash (Martinique)
  • Maureen (Martinique)
  • Popcaan (Jamaica)
  • Princess Lover (Martinique)
  • Shenseea (Jamaica)

21:32: KS Bloom (Ivory Coast) yegukanye igihembo cy’Umuhanzi Mwiza uhimbaza Imana.

Yahigitse

  • Benjamin Dube (South Africa)
  • Janet Otieno (Kenya)
  • Levixone (Uganda)
  • Moses Bliss (Nigeria)

Azawi ku nshuro ye ya mbere yeretswe urukundo n’Abanya-Kigali

Umunya-Uganda Priscilla Zawedde wamamaye nka Azawi ni umwe mu bahanzi banyuze ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yeretswe urukundo mu ndirimbo ye yise “Slow Dancing” yashyize hanze mu 2021. Iyi ni indirimbo yabyinnwe cyane mu tubyiniro I Kigali ndetse byagaragaraga ko igikunzwe cyane.

Ni ubwa mbere Azawi yari ataramiye mu Rwanda ndetse nk’abandi benshi banyuze ku rubyiniro yavuyeho abantu bakinyotewe no gutaramana nawe.

Chriss Eazy yatambutse yemye mu ndirimbo ye “Inana”

21:30: Umuhanzi Chriss Eazy yatambutse neza mu gihe gito yamaze ku rubyiniro. Yishimiwe mu ndirimbo ye “Inana” iri mu zamuzamuriye izina.

Umushanana waheshejwe ikuzo muri BK Arena

Umunyamideli Maria Borges uri mu bakomeye muri Angola wafatanyije na D’banj kuyobora ibi birori bya Trace Awards, yaserutse yambaye umushanana.

Uyu mukobwa yaserutse awambaye ubwo yajyaga ku rubyiniro bwa mbere, yaje nyuma kuwuhindura yambara ikanzu ndende y’umutuku.

21:25: Michael Brun (Haiti) yegukanye igihembo cya Dj Mwiza.

Yahigitse

  • Danni Gato (Cape Verde)
  • DJ BDK (Ivory Coast)
  • DJ Illans (France)
  • DJ Spinall (Nigeria)
  • Uncle Waffles (Swaziland)

21:22: Didi B yegukanye igihembo cya “Best Artist Africa – Francophone”

Yahigitse

  • Emma’a (Gabon)
  • Fally Ipupa (DRC)
  • KO-C (Cameroon)
  • Locko (Cameroon)
  • Serge Beynaud (Ivory Coast)
  • Viviane Chidid (Senegal)

D’banj yavanye izina rishya i Kigali

Ubwo aheruka mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko muri buri gihugu cyo muri Afurika afitemo izina bamwita, yaba muri Kenya, muri Liberia n’ahandi, asaba ko mbere y’uko ava mu Rwanda ’Abanyarwanda bamushakira izina ry’ikinyarwanda azitwa’.

Ubwo yajyaga ku rubyiniro yavuze ko yamaze kubona izina ry’Ikinyarwanda aho yiswe “Intare Batinya”.

21:15: Umuhanzikazi Yemi Alade yiyeretse Abanya-Kigali mu ndirimbo ze zamamaye cyane, zirimo n’iyegukanye igihembo cya video nziza y’umwaka.

Mu gihe yamaze ku rubyiniro, Yemi Alade yaririmbye indirimbo zirimo “Baddie” yishimiwe cyane.

Princess’ Lover yakumbuje abantu ibihe by’urukundo…

Umunya-Martinique Princess’ Lover yashimishije benshi mu ndirimbo ye yamamaye guhera mu 2003 ubwo yajyaga hanze yise “Mon Soleil”.

Ni indirimbo benshi biganjemo urubyiruko bakunze ariko batarabona imbonankubone nyirayo. Yahagurukije benshi ndetse abayifashishije batereta bongera kwibuka ibihe byiza yatumye bagira.

21:05: Umuhanzi Alyn Sano na Rwiyemezamirimo Twahirwa Diego ufite Gashora Farms, batunguranye batanga ibihembo bibiri muri Trace Awards & Festival.

Mu cyiciro cya “Best Artist -Indian Ocean” bahembye Goulam wo mu Birwa bya Comores.

Yahigitse

  • Donovan BTS (Mauritius)
  • GaEi (Madagascar)
  • Mikl (Reunion)
  • Sega el (Reunion)
  • Terell Elymoor (Mayotte)

Ibirori bya Trace Awards and Festival byatangiye kwamamazwa cyane guhera muri Kamena uyu mwaka. Ni ibirori byari bitegerejwe cyane mu Rwanda.

Kuva hatangira gutangazwa abahanzi bazaririmba muri iki gikorwa kigiye benshi batangiye kubika ayabo ngo bazihere ijisho ibi birori.

Itike ya make yo kwinjira mu gitaramo nyirizina cyo gutanga ibihembo yari 20.000 Frw, 25.000 Frw na 180.000 Frw.

N’ubwo mu maso ya bamwe aya ashobora kugaragara nk’amafaranga menshi si ko biri kuri benshi mu bakunda ibirori cyane ko igihe cy’igitaramo cyagiye kugera amatike yose yashize ku isoko.

Muri BK Arena habereye igitaramo huzuye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari gutaramana n’ibyamamare.

20:50: Umunya-Maroc Amira Zouhair yahembwe nk’umuhanzi mwiza mu Majyaruguru ya Afurika.

Yahigitse

  • Artmasta (Tunisia)
  • Dystinct (Morocco)
  • El Grande Toto (Morocco)
  • Kader Japonais (Algeria)
  • Raja Meziane (Algeria)

20:47: Diamond yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yahigitse

  • Bruce Melodie (Rwanda)
  • Nadia Mukani (Kenya)
  • Khaligraph Jones (Kenya)
  • Zuchu(Tanzania)
  • Azawi (Uganda)

20:44: Umunya-Nigeria, Innocent Ujah Idibia Listen MON wamamaye mu muziki nka 2Baba n’Umuyobozi wa RBA, Asimwe Arthur ni bo bahembye ’Producer mwiza w’umwaka.’’ Yabaye Tamsir ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Akimara kugishyikirizwa yishimye avuga ko agituye abamubaye hafi bose. Ati “Imana ishimwe. Igihembo ni icya Afurika yose.’’

Yahigitse

  • DJ Maphorisa (South Africa)
  • Juls (Ghana)
  • Kabza de Small (South Africa)
  • Kel-P (Nigeria)

Ingwatira yabyinwe muri BK Arena

20:29: Umuhanzi Goulam ahagurukije benshi muri BK Arena. Uyu musore yaririmbye indirimbo yise “On s’en ira”. Ni indirimbo iri mu njyana ya Zouk yatumye benshi bajya mu mwuka w’ingwatira.

Bwiza yahatambukanye umucyo

20:22: Umuhanzikazi Bwiza uri mu bahanzi b’Abanyarwanda batumiwe mu baririmba muri ibi birori yiyeretse abafana be binyuze mu ndirimbo ye “Carry me’’. Yaririmbye agace gato kayo, ahita asezera.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe. Uyu mukobwa ari no mu bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda hamwe na Bruce Melodie, Kenny Sol na Ariel Wayz.

Ibihembo byatangiye gutangwa

20:20: Umuhanzi Tayc yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Bufaransa n’u Bubiligi.

Yahigitse

  • Aya Nakamura (France)
  • Booba (France)
  • Nihno (France)
  • Ronisia (France)
  • Soolking (France)

20:16: Yemi Alade yegukanye igihembo cya video nziza, yabaye iy’indirimbo “Baddie”.

Yavuze ko yishimiye igihembo yahawe. Ati “Ibi sinari kubigeraho ntabafite. Mwarakoze cyane.’’

“Ni ijoro ridasanzwe, ndashaka gushimira Trace kuri ibi birori, ndashimira Imana, umuryango wanjye, umuryango wa Effyzzie abanteye imbaraga, ndashimira abantu bose bari hano iri joro. Mwakoze gushyigikira Afro Beat, mudahari nanjye ntabwo naba mpari. Imana ibahe umugisha, Effyzzie Music Group.”

Yahigitse

  • “2 Sugar” – Wizkid (Nigeria) feat. Ayra Starr (Nigeria)
  • “Kpaflotage” – Suspect 95 (Ivory Coast)
  • “Loaded” – Tiwa Savage (Nigeria) & Asake (Nigeria)
  • “Ronda” – Blxckie (South Africa)
  • “Tombolo” – Kalash (Martinique)
  • Yatapita” – Diamond Platnumz (Tanzania)

20:14: Umuhanzi ukomeye muri Afurika D’Banj n’Umunyamideli Maria Borges bagiye kuyobora ibirori bageze ku rubyiniro.

D’Banj yagize ati “Twishimiye kugirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori.’’

Yahise aha ikaze Olivier Laouchez uyobora Trace Group, ahita atangira gutanga ibihembo.

20:02: The Compozers ni yo yageze ku rubyiniro bwa mbere. Igikoma umurishyo wa mbere, Nomcebo yahise asesekara imbere y’ibihumbi by’abakunzi be muri BK Arena yakiranwa ubwuzu. Yaririmbye indirimbo ye “Jerusalema”, ahita asezera.

Nomcebo Zikode yashimye Perezida Kagame

Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema” ubwo yari ageze ahari kubera ibirori bya Trace Awards & Festival, yagaragaje amarangamutima ye ku Rwanda.

Ati “Ndashimira cyane Perezida w’u Rwanda ari gukora akazi keza cyane, igihugu kirasa neza, kirasukuye, gifite umutekano, ndumva meze nk’uri ahantu nka Yerusalemu cyangwa mu ijuru sinzi uko nabivuga ari gukora akazi gakomeye cyane.”

Ibyamamare byatangiye gusesekara ahabereye ibirori

Uhereye ku byamamare bitandukanye byo mu Rwanda no hanze byatangiye kugera ahabereye ibirori bya Trace Awards and Festival. Bamwe mu bamaze kuhagera barimo DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki, Azawi na Levixone uririmba indirimbo zihimbaza Imana bagezweho muri Uganda, 2Baba wo muri Nigeria n’abandi.

Hanageze kandi abahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika barimo 2Baba na Davido.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06