UBUZIMA: Sobanukirwa na “Pseudobulbar Affect” indwara itera umuntu ibitwenge cyangwa amarira bidafite impamvu

UBUZIMA: Sobanukirwa na “Pseudobulbar Affect” indwara itera umuntu ibitwenge cyangwa amarira bidafite impamvu
Pseudobulbar Affect (PBA) ni indwara yo kunanirwa kugenzura amarira cyangwa ibitwenge bije nta mpamvu.
Zimwe mu ndwara zifata imibiri y’abantu ariko ntibasobanukirwe icyaziteye rimwe na rimwe zikaba zitaryana, bityo no kuzivuza ntibyitabweho, bamwe bagatekereza ko ari ko bateye cyangwa bakiyakira nk’impinduka zabaye ku mibiri yabo.
Iyi ndwara ikunze kugaragara mu bantu bamwe na bamwe, benshi bakabita ko basetswa n’ubusa cyangwa barizwa n’ubusa ntibasobanukirwe ko bamaze kurwara ahubwo bakeneye kwitabwaho.
Indwara ya PBA ikunze ku garagara ku bantu bahuye n’ikibazo cyo kwangirika ubwonko cyangwa bakaba baragize nk’impanuka bugakomereka mu buryo budahita bugaragarira buri zese.
Ibyo bituma ubwonko bunanirwa kugenzura amarangamutima ye agaseka cyangwa akarira nta mpamvu nawe ubwe yasobanura.
Genzura umuntu muri kumwe n'amarangamutima ye umenye impamvu yayo
Biratangaje kuba wabona umuntu arira nyamara nta kintu cyabaye cyamurijije, cyangwa agaseka mu bintu bidafatika, rimwe na rimwe akaba yaseka n’ahantu hatari ngombwa nko ku kiriyo n’ahandi.
Bamwe barwaye iyi ndwara bashobora gutangira baseka, nyuma bagahita barira, kubera ko amarangamutima yabo arabayobora mu buryo batasobanura cyngwa ngo bamenye igihe bizira.
Abamaze gufatwa n’iyi ndwara ntibashobora kugenzura ibitwenge byabo cyangwa amarira yabo, kuko biza igihe nabo batabitekerezaga badasobanukiwe n’impamvu zabyo.
Aba bantu bamaze kwatakwa n’ubu burwayi bakunze gukora ibihabanye n’iby’abandi, bamwe baba barira bo bagaseka, abandi baseka bo bakarira, ndetse baba bumva nta kibazo bafite muri bo ariko baba barangiritse ku bwonko bakeneye ubuvuzi.
Iyi ndwara ishobora gutera izindi ngaruka zirimo kwiheba no kwitakariza icyizere, igihe basubije amaso inyuma bakabona imyitwarire yabo ihabanye n’iy’abandi.
Uko kwitekerezaho bidasanzwe bishobora kubaganisha ku gahinda gakabije, kubura ibitotsi mu gihe baryamye, kubura ubushake bwo kurya cyangwa se bakaba bahura n’indwara z’umutima.
Igihe wiyumvamo ibi bimenyetso ni ngombwa kuganira na muganga ukamubwira uko wiyumva, kuko gutinda kwivuza ubu burwayi bikomeza kwangiza izindi ngingo no kongera indwara nyinshi mu mubiri.
Cleverland ivuga ko iyi ndwara ya Pseudobulbar Affect (PBA) idakira, ariko muganga ashobora kwigisha umurwayi uburyo yayigenzura cyangwa agasobanukirwa n’ibyo arwaye.