UBUZIMA: #MINISANTE yatanze impuruza ku cyorezo cy'Ubushita bw’inkende Inavuga nibyo utarukiziho- Soma usobanukirwe

Aug 23, 2024 - 18:07
 0  641
UBUZIMA: #MINISANTE yatanze impuruza ku cyorezo cy'Ubushita bw’inkende Inavuga nibyo utarukiziho- Soma usobanukirwe

UBUZIMA: #MINISANTE yatanze impuruza ku cyorezo cy'Ubushita bw’inkende Inavuga nibyo utarukiziho- Soma usobanukirwe

Aug 23, 2024 - 18:07

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko bari gukorana n’izindi nzego zose mu gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuzima kugira ngo icyorezo cya Mpox giteye impungenge gihagarikwe burundu, avuga kandi ko bishoboka nk’uko byakozwe no ku bindi byorezo.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu gushyiraho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo kugira ngo kidakwirakwira muri benshi, cyane ko hari bamwe bagisanganywe barimo abavuwe bagakira.

Yagize ati "Twizeye ko mu minsi ya vuba Mpox izaba yahagaritswe nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho mu Rwanda. Ubushobozi burahari inzego zose zibirimo icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwa muganga ndetse akamenyesha n’abandi bahuye natwe inzego z’ubuzima tukabishyiramo imbaraga,"

"Kugira ngo turusheho kwirinda iyi ndwara ni byiza ko uwamenye ko ayirwaye yakwirinda kuyikwirakwiza mu bandi akaba aretse kujya ahantu hari abantu benshi mu gihe ari mu rugo anywa imiti kuko ntibisaba kuva kwa muganga ari uko wakize burundu."

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zirimo gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bakagenda urugo ku rundi bareba ko nta muntu waba afite ibyo bimenyetso bya Mpox, kuko hari n’ushobora kugira ibyo bimenyetso atari Mpox arwaye, "ariko tubimenya ari uko wageze kwa muganga ugapimwa."

Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y’iminsi itatu n’iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y’ibanga bishobora no gukwira ahandi henshi biza bifitemo utuzi tugenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umuntu agenda akira.

Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari muke cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi ni uko bica intege. Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu aba yakize. Abo twabonye kugeza ubu ntawagize ikibazo cyo gutinda kwa muganga cyangwa se ngo ahitwanwe n’iyo ndwara.

Mpox ibamo ibyiciro byinshi ariko ubu hari grade 1B ari na yo yagaragaye mu Rwanda, muri Congo bakagira grade 1 na ho muri Afurika y’Iburengerezuba bakagira grade 2, iri mu Rwanda ikaba ifitanye isano n’iyagaragaye muri Congo.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda abo yagiye igaragaraho cyane ari abakora uburaya cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina kenshi kuko yandura cyane binyuze mu guhuza imibiri bitandukanye cyane na Coronavirus kuko yo wasangaga ari mu buhumekero.

Imibare igaragaza ko abantu bari mu myaka 25, 30 na 40 ari bo bari kwandura iyi ndwara cyane bitewe n’uko ari bo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina. Turakangurira abantu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kabone n’ubwo yaba ikingiye.

Source: Umuryango

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461