Ubutumwa bugenewe Abaturarwanda ku gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ubushita bw’inkende buhangayikishije EAC

Aug 6, 2024 - 12:01
 0  1117
Ubutumwa bugenewe Abaturarwanda ku gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ubushita bw’inkende buhangayikishije EAC

Ubutumwa bugenewe Abaturarwanda ku gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ubushita bw’inkende buhangayikishije EAC

Aug 6, 2024 - 12:01

Mu mavuriro atandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gushishikariza abagana ibitaro kwirinda icyorezo cy’Indwara y’Ubushita bw’Inkende.

Abaganiriye na n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA bemeza ko bafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo kandi basobanukiwe n’ingamba zo kugikumira.

Mu kwezi gushize Kwa Nyakanga nibwo hatangajwe ko mu Rwanda hageze indwara y’ubushita bw’inkende, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.

Dr Rwagasore yagize ati: “Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC, kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’Ubushita bw’Inkende ari yo Monkeypox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga”.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Ibyago byo kwandura Monkeypox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.

Mu gihugu cy’abaturanyi aho iyi ndwara imaze iminsi igaragaye, imaze guhitana ubuzima bw’abantu umunani.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍