Ubusobanuro, Inkomoko n'imiterere y’abitwa ba Innocent

Ubusobanuro, Inkomoko n'imiterere y’abitwa ba Innocent
Innocent ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa. Iri zina rikunze kwitwa abantu batuye mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa, risobanura ‘umuziranenge’
Imiterere ya ba Innocent
Innocent yumva vuba, buri kintu cyose abonye aba ashaka kugira icyo akivugaho, agira amarangamutima menshi kandi yumvira umutimanama we cyane. Arisanzura ariko rimwe na rimwe ahitamo kutagaragaza ibyo atekereza kuko ari umunyamakenga. Muri we, azi neza ko kubaho ari abantu, yita cyane ku kijyanye no kugira abantu mu buzima bwe.
Ariyemera gusa rimwe na rimwe ashobora kumva atihagije agakenera gusangiza ibitekerezo bye abandi bantu. Ntakunda kugaragaza ubuzima bwe bwite, mu mibanire aba ashaka gukora ibintu bituma agaragara mu bandi, ni umunyamatsiko ariko akanga umuntu wamubwira ukuri kutari kwiza kumwerekeyeho.
Ashaka gukora ibintu yitekerereje kandi ntakunda kugisha inama, iyo akiri umwana, Innocent ntakunda kuvuga, ashaka kwitabwaho cyane ndetse n’abamutera akanyabugabo. Ni umunyabwenge cyane cyane bishingiye ku kuba atajya apfa kwibagirwa. Akunze kuba ananutse, akunda guhangayikishwa n’ubuzima cyane ariko mu bucuti no mu rukundo ni indahemuka.
Innocent akunda guhuza n’abandi imbaraga kugira ngo agire ikintu ageraho, akunda kubana n’inshuti bumvikana kandi baganira ku bintu bitandukanye byerekeye ubuzima. Mu rukundo aguma hamwe, azi gutanga umwanya ku muntu akunda ndetse akora iyo bwabaga ngo amwiteho. Mu mirimo aba yifuza gukora harimo ubushakashatsi, ubwubatsi, ibaruramibare, akazi ka Leta, itumanaho na politiki.
Ibiranga ba Innocent
Ni umuntu uvuga amagambo menshi, usanga azi kuganira guhera ku bana,abagore kugeza no ku basaza.
Ni umuntu woroshye cyane, uyoborwa n’amarangamutima haba mu gukora neza cyangwa nabi, iyo yishimye yaguha nibyo atunze ariko iyo arakaye yangiza byinshi.
Ni umuntu ukunda kwiha intego, ntapfa kurambirwa kandi azi gushishoza. Ntabwo ajya apfa kwibagirwa kandi ibyo biramufasha kuko mu kwiga kwe bimworohereza gufata no kwibuka vuba ibyo yize.
Iyo agiye mu kintu agishyiraho umutima ku buryo utapfa kumuhindura ngo agukundire.
Azi gukunda kuko aba azi kuvuga no kwemeza, ibyo bituma usanga abakobwa babimukundira cyane.
Akunze kuba umunyamibare, umunyabugenge,ukunda ibidukikije, umwubatsi n’ibindi.