Ubusobanuro bw'izina Doreen Izina ry’umukobwa uzi gushaka amafaranga

Aug 16, 2024 - 07:47
 0  178
Ubusobanuro bw'izina Doreen Izina ry’umukobwa uzi gushaka amafaranga

Ubusobanuro bw'izina Doreen Izina ry’umukobwa uzi gushaka amafaranga

Aug 16, 2024 - 07:47

Menya aho izina Doreen ryavuye nicyo risobanura. Doreen ni izina rikomoka mu Kigereki(Greek) risobanura "impano". Bamwe bamwita Dora, Dorothia n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Doreen

Ni umuntu ukora ubushabitsi, ukora hirya no hino mu gushaka amafaranga, ubucuruzi buramuhira kandi ntajya yicara hasi ahora afite ibyo akora.

Ni umukozi uzi gushyira mu bikorwa, aho kugira ngo akubwire uko ukwiye gukora, we ubwe arabyikorera.

Doreen ariyubaha, akora ibintu abishyizeho umutima kandi afata inshingano akanazirengera.

Ni umunyedini ubijyamo abigiyemo kandi bimutera umwete no mu yindi mirimo kumva ko ari umunyedini ubirimo neza.

Aba ashaka kumenya utuntu twose ndetse n’ubumenyi bwo mu ishuri, yumva abantu bose kandi iyo hari umwatse ubufasha arabutanga.

Doreen arigenga kandi ntabwo akunda kubwirizwa. Iyo umubwiye ikintu ugashaka kukimuhatira ntacyo akora kuko aba ashaka kwigenga.

Akunda impinduka no gutembera kandi mu rukundo abanza akareba niba umuntu agiye gukunda atazamusubiza inyuma mu byo we yemera. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06