Ubusobanuro bw'izina Céline, izina ry’umuntu ukora icyo akunze

Aug 20, 2024 - 07:42
 0  213
Ubusobanuro bw'izina Céline, izina ry’umuntu ukora icyo akunze

Ubusobanuro bw'izina Céline, izina ry’umuntu ukora icyo akunze

Aug 20, 2024 - 07:42

Céline ni izina rifite inkomoko mu kilatini ku izina Caelius risobanura ikirere ariko mu Kigeriki iri zina risobanura ukwezi. Bamwe bandika Celine, Celeste, Celina, Selene.

Bimwe mu biranga ba Céline 

Céline arangwa no gukunda akazi akora, arakitangira ku buryo ashobora no guha agaciro gake umuryango we ahugiye mu kazi.

Avuga make ubundi agakora, iby’uko ashoboye cyangwa adashoboye abigaragariza mu kazi.

Ni umuntu umenyera vuba , niyo nta byinshi muravugana aba yamaze kukwisanzuraho ku buryo hari ubwo bifatwa nko gushyanuka cyangwa kubahuka.

Ni umunyakuri, arigenga kandi akunda ibintu byo gukina amakinamico, kubyina, gushushanya, ubucuruzi n’ibindi.

Akunda imideli, aba yumva yatsinda mu byo akora byose, ikindi kandi akunda ubuyobozi.

Ibyamamare byitwa iri zina

Nubwo habarurwa abantu benshi bitwa ba Céline, uzwi cyane na benshi ni umuririmbyikazi wo muri Canada wavukiye i Quebec Céline Marie Claudette Dion. 

Céline Marie Claudette Dion

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06