Ubusobanuro bw'izina Céline, izina ry’umuntu ukora icyo akunze

Ubusobanuro bw'izina Céline, izina ry’umuntu ukora icyo akunze
Céline ni izina rifite inkomoko mu kilatini ku izina Caelius risobanura ikirere ariko mu Kigeriki iri zina risobanura ukwezi. Bamwe bandika Celine, Celeste, Celina, Selene.
Bimwe mu biranga ba Céline
Céline arangwa no gukunda akazi akora, arakitangira ku buryo ashobora no guha agaciro gake umuryango we ahugiye mu kazi.
Avuga make ubundi agakora, iby’uko ashoboye cyangwa adashoboye abigaragariza mu kazi.
Ni umuntu umenyera vuba , niyo nta byinshi muravugana aba yamaze kukwisanzuraho ku buryo hari ubwo bifatwa nko gushyanuka cyangwa kubahuka.
Ni umunyakuri, arigenga kandi akunda ibintu byo gukina amakinamico, kubyina, gushushanya, ubucuruzi n’ibindi.
Akunda imideli, aba yumva yatsinda mu byo akora byose, ikindi kandi akunda ubuyobozi.
Ibyamamare byitwa iri zina
Nubwo habarurwa abantu benshi bitwa ba Céline, uzwi cyane na benshi ni umuririmbyikazi wo muri Canada wavukiye i Quebec Céline Marie Claudette Dion.
Céline Marie Claudette Dion