Ubusobanuro bw'izina Aline izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana ndetse ukunda no gutembera

Aug 15, 2024 - 06:13
 0  388
Ubusobanuro bw'izina Aline izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana ndetse ukunda no gutembera

Ubusobanuro bw'izina Aline izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana ndetse ukunda no gutembera

Aug 15, 2024 - 06:13

Menya ubusobanuro bw'izina Aline rihabwa abakobwa rikaba riri mu mazina agezweho iki gihe akunze gukoreshwa na benshi.

Aline ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’ Ikidage ku ijambo athal risobanura umunyacyubahiro. 

Bimwe mu biranga Aline

Aline ni umukobwa urangwa no kwihangana mu buzima bwe, areba neza, ni umunyakuri, agira amatsiko kandi aritanga.

Akunda umuryango we akawitaho kandi aba yumva yakorana n’abandi bagashima ibyo akora.

Akunda gutembera ahantu nyaburanga, ni umuntu utagorana wumva ibintu vuba, uhora afite icyerezo n’intumbero byaho yifuza kugera.

Ni umunyembaraga ubona ibintu mu buryo bwiza kandi ugira umwete mu byo akora byose.

Ni umuntu byoroshye guhindura, kandi utajya apfa gucika intege.

Akunda kwigenga no kuba mu mwanya utuma yizansura akavuga kandi agakora icyo ashaka cyose.

Ahorana imigambi yo gutera imbere no gushakisha amafaranga mu buzima bwe kandi ntiyihanganira abanebwe kuko we aba yumva yahora akora.

Ntabwo akunda abantu bamutesha umutwe, iyo arakaye bimara igihe kirekire ngo bimushiremo.

Agaragaza amarangamutima, ntacyo biba bimubwiye kuba yaragaraza ko ababaye cyangwa yishimye.

Ahora arangwa no kwicuza iyo hagize ibitagenda neza mu byo yifuzaga usanga ahora muri iyo mbimenya. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06