Ubushyuhe budasanzwe buri kwica abantu ndetse abandi bakaba barembeye mu bitaro

Jun 2, 2024 - 05:32
 0  395
Ubushyuhe budasanzwe buri kwica abantu ndetse abandi bakaba barembeye mu bitaro

Ubushyuhe budasanzwe buri kwica abantu ndetse abandi bakaba barembeye mu bitaro

Jun 2, 2024 - 05:32

Iki gihugu cy’u Buhinde cyugarijwe n’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku buryo benshi bamaze guhitanwa nabwo abandi bakaba barembeye mu bitaro. Mu masaha macye ashije nibwo hatangajwe ko agace ko mu majyaruguru no hagati mu gihugu hibasiwe bikomeye n’indwara y’ubushyuhe budasanzwe.

Amakuru Reuters yatangaje aturuka muri iki gihugu, avuga ko abagera ku icumi bahitanwe n’ubushyuhe mu bitaro bya leta biherereye mu gace ka Odisha’s Rourkela kuri uyu wa kane tariki 30 Gicurasi 2024. 

Ubusanzwe indwara y’ubushyuhe izwi cyane nka ‘Heat Stroke’, ni imwe mu zikunze gutera urupfu, bitewe n’uko ituma umubiri utabasha kugenzura ingano y’ubushyuhe bityo bigatuma uturemangingo twangirika bikabije ndetse tukanapfa.

Mu bice bitandukanye by’u Buhinde nka Bihar, Rajasthan, Jharkhand na Delhi hakomeje kumvikana abantu benshi bari guhitanwa n’ubushyuhe bukabije.

Umuyobozi witwa Mahendra Kumar, wo mu karere ka Bhojpur muri Bihar, yabwiye Times of India ko ba ofisiye mu matora batatu ndetse n’umupolisi umwe bapfuye ejo ku wa kane bazize ubu bushyuhe.

Bwana Kumar yagize ati “Wari umunsi ushyushye cyane kurusha indi, nubwo ibikoresho by’ubuvuzi bihagije ariko byarangiye bapfuye.” Yakomeje avuga ko umupolisi wapfuye yari yabanje kujya muri koma nyuma bamujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa. Byakurikiwe kandi n’undi mukozi waje gupfira mu bitaro biherereye mu mujyi wa Delhi.

Ku wa kane nibwo abantu basaga 40 bakiriwe mu bitaro bimwe byo muri iki gihugu kubera ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi mu mubiri nk’uko byatangajwe n’urwego rubishinzwe.

Kugeza ubu amavuriro atandukanye yo mu Buhinde akomeje kwemeza ko ari kwakira abarwayi benshi bafite ibibazo by’ubushyuhe.

Urwego rushinzwe gukumira indwara muri iki gihugu ‘India’s National Centre for Disease Control’ rwaburiye abaturage rubabwira ko iyi ndwara yo kugira ubushyuhe bwinshi yica ku kigero cyo hejuru. Abahitanwa nayo bari hagati ya 40 na 64% by’abayirwaye.

Umwe mu banyarwanda batuye mu Buhinde aherutse gutangariza Bwiza.com ko ikigero cy’ubushyuhe bw’aho batuye buri hejuru ya dogire 45. Binatangazwa ko mu byumweru bibiri bishije ari bwo batangiye kubona impinduka zidasanzwe, ngo ku buryo hari igihe ubushyuhe burenga 50⁰C mu duce tumwe na tumwe.

Magingo aya hari uduce dukomeje kubura amazi n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko ari bimwe mu biri gukenerwa na benshi. Leta yanashyizeho indege ntoya zitagira abapilote ‘drones’ mu rwego rwo kugenzura amashyamba ashobora kwibasirwa n’ibiza by’inkongi z’umuriro mu gace ka Jammu na Kashmir.

Mu bitaro byo mu mujyi wa Delhi, hashyizweho icyuma cy’umwihariko ku bantu barembejwe n’ubu burwayi bw’ubushyuhe bwinshi, ibi byakozwe kugira ngo byorohere abaganga kubitaho.

Hari inyandiko zerekanye ko mu mwaka wa 2000-2004 na 2017-2021, imfu zageze kuri 55% bitewe n’ubushyuhe nk’uko Medical Journal na The Lancet byabitangaje.

BBC yo yanditse ko hari amasaha hafi miliyari 168 yapfuye ubusa muri 2021; ubwo iki gihugu kibasirwaga n’ibihe by’ubushyuhe bwinshi abahinde benshi ntibabashe kujya mu kazi.

Impuguke zivuga ko ubushyuhe buriho budasanzwe kandi bumaze igihe kinini, ibintu bitamenyerewe mu mpeshyi ndetse bikaba bikomeje kubaho mu bihe bitandukanye. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06