Ubushakashatsi bwagaragaje ko butewe impungenge kuri kanseri zikomeje kwiyongera mu bakiri bato cyane

Oct 6, 2024 - 12:38
 0  211
Ubushakashatsi bwagaragaje ko butewe impungenge kuri kanseri zikomeje kwiyongera mu bakiri bato cyane

Ubushakashatsi bwagaragaje ko butewe impungenge kuri kanseri zikomeje kwiyongera mu bakiri bato cyane

Oct 6, 2024 - 12:38

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 25 na 49 mu gihe cy’imyaka 10, bwagaragaje ko iyi ndwara ikomeje kwiyongera cyane mu bihugu birenga 24 bwakorewemo.

Ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya kanseri ndetse na OMS, ubu bushakashatsi bwakusanyije amakuru yaturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, bwerekana ko kanseri ziri kwiyongera mu bakiri bato, ariko zikaguma ku kigero zari ziriho mu bakuze.

Kanseri y’ibere ni imwe mu zikomeje kwiyongera cyane, kuko mu myaka 10 ishize, nibura yiyongeraho ku kigero cya 1% buri mwaka mu bagore batarengeje imyaka 50, bikaba 1.4% mu bagore barengeje imyaka 50. Icyakora imfu zituruka kuri iyi kanseri zagabanutseho 10% muri icyo gihe.

Habarurwa ko nibura ubwoko 17 bwa kanseri bwiyongereye muri Amerika mu myaka 20 ishize, icyakora 10 muri izi kanseri ziri kwiyongera, bigirwamo uruhare n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije nacyo gikomeje gufata indi ntera hirya no hino ku Isi.

Uretse kanseri y’ibere, izindi zagaragajwe ko zifite umuvuduko udasanzwe zirimo kanseri ya prostate ku bagabo, kanseri y’ubwijima ikunze guterwa no kunywa inzoga nyinshi, kanseri y’imbyiko, iy’urwagashya n’izindi zitandukanye.

Kimwe mu byagaragajwe nk’impamvu izi kanseri ziri kuzamuka harimo n’imyumvire y’uko abakiri bato badakunze kurwara kanseri, ibi bigatuma basuzugura ibimenyetso bikomeye byayo. Ibi kandi niko bigenda ku baganga, badakunze kwihutira gusuzuma kanseri mu bakiri bato, kuko baba bumva igihe cyo kuyirwara kitaragera, bikazarangira ibaye nyinshi mu mubiri.

Imibereho yo muri ibi bihe idatuma abantu bakora ingendo cyane ntibanakunde gukora siporo nayo yagaragajwe nk’imbogamizi, mu gihe umunaniro ukabije, kutaryama bihagije nabyo biri mu byagaragajwe nk’imbogamizi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06