Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatuye Isi basaga miliyoni 423 bafite indwara yo kwinyarira

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatuye Isi basaga miliyoni 423 bafite indwara yo kwinyarira
Ubushakashatsi bugaragaza ko abatuye Isi basaga miliyoni 423 bafite hejuru y’imyaka 20 y’amavuko, bafite uburwayi butuma imibiri yabo itabasha kugenzura inkari ku buryo binyarira bibatunguye.
Ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health mu 2022, ndetse kivuga ko ubwo burwayi bwibasira ab’igitsina gore kurusha ab’igitsina gabo.
Ni uburwayi kandi bukunze kwibasira abagore bugakura uko imyaka yabo y’ubukure yiyongera, kuko 50% by’abagore bakuze baburwara, mu gihe abageze mu myaka 65 kuzamura bibasirwa na bwo ku kigero cya 75%.
Abagore bari hagati ya 9-39% mu bari mu myaka 60 binyarira buri munsi. Naho abagore bari hagati ya 25-61% mu bafite iyo ndwara yo kwinyarira ni bo babwira abaganga, gusa benshi muri bo bakagira ipfunwe ryo kubivuga. Ni mu gihe hari abatekereza ko ari ibisanzwe kuba bagira izo mpinduka nyuma yo kubyara.
Abagabo bakuze bari hagati ya 11-34% bibasirwa n’iyi ndwara, 2-11% muri bo bakinyarira buri munsi. Abagabo babazwe Kanseri ifata udusabo tw’intangangabo nibo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’iyi ndwara mu bagabo bose ifata.
National Institute for Health ivuga ko ubu burwayi bufitanye isano n’ingaruka zigera ku mugore mu gihe cyo gutwita no kubyara ntiyitabweho n’abaganga uko bikwiye, indwara ya diyabete, n’umubyibuho ukabije.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu Ukuboza 2023 ryatangaje ko abagore bari hagati ya 8-31% mu batuye Isi babyaye, bibasiwe n’uburwayi butuma umubiri utabasha kugenzura inkari ku buryo binyarira.
Ni ibikubiye muri raporo igaragaza ko abagore basaga kimwe cya gatatu cy’abagore bose babyaye mu batuye Isi cyangwa abasaga miliyoni 40 muri bo, bafite uburwayi bw’igihe kirekire bwabibasiye nyuma yo kubyara, bwaturutse ku kutitabwaho uko bikwiye ngo bahabwe ubuvuzi buboneye mu gihe cyo gutwita no kubyara kwabo.
Abafife ubu burwayi muri rusange, kenshi inkari ziza bigizwemo uruhare n’ibikorwa bitandukanye birimo kwatsamura, gukorora, gusimbuka n’ibindi.
Ubu burwayi buvurwa hashingiwe ku mpamvu zitandukanye bitewe nuko bwaje, ku buryo uramutse ushobora guhabwa ubuvuzi burimo imiti cyangwa ukaba wanabagwa.