Uburusiya bwohereje ibisasu bya kirimbuzi n'indege 23 zidafite abapiroti muri Ukraine

Uburusiya bwohereje ibisasu bya kirimbuzi n'indege 23 zidafite abapiroti muri Ukraine
Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyavuze ko uburusiya bwohereje ibisasu kirimbuzi n'indege 23 zitagira abapiroti zoherejwe mu bice bitandukanye by'iki gihugu.
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyahanuye ibisasu bya kirimbuzi 18 muri 23 byoherejwe n'u Burusiya bitaragera ku butaka.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa telegarame, igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyatangaje ko cyashyize ubwirinzi mu ntara ikenda muri icyo gihugu.
Igisirikare cya Ukraine ntikigeze gitangaza niba indege zoherejwe zagaragaye cyangwa se hari icyo zangije ikindi ntakintu bavuze iki gitero cyaba cyangije.
Ikinyamakuru cya Reuters ari nacyo dukesha iyi nkuru kivuga ko ntamakuru ahagije gifite kubyatangajwe n'igisirikare cya Ukraine.