Uburusiya bwagize icyo buvuga ku iraswa rya Donald Trump

Uburusiya bwagize icyo buvuga ku iraswa rya Donald Trump
Igihugu cy’u Burusiya cyashinjuye ubutegetsi bwa Joe Biden ko bwaba buri inyuma y’iraswa rya Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Uburusiya bwavuze ko n’ubwo Amerika yateje umwiryane mu bikorwa bya Trump ariko itari inyuma y’iraswa rye.
Ni nyuma y’uko hari abo mu ishyaka ry’Abademokarate ribarizwamo Joe Biden bakomeje gushinjwa ko aribo bari inyuma y’igitero cy’amasasu cyagabwe kuri uyu mugabo wanabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihugu bitandukanye byihanganishije uyu mukambwe ariko ntibyagira byinshi bitangaza nk’uko Uburusiya bwabigaragaje.
Umuvugizi wa Prezidansi y’Uburusiya Dmitry Pescov yavuze ko Uburusiya butemera ko ubutegetsi buriho muri Amerika bwaba buri inyuma y’ibyabaye ariko yongeraho ko bufite uruhare mu guteza icyuka kibi byakomotseho.
Yashinje ubutegetsi buriho muri Amerika gukoresha inzira y’inkiko n’amategeko gutambamira Trump avuga ko byagaragariraga buri wese ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Ni mu gihe abayobozi b’ibihugu bibyuranye hirya no hino ku isi, bamaganye iraswa rya Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika bakoresheje amagambo akomeye yo kwamagana ibyabaye kuwa gatandatu ubwo uwitwa Thomas Matthew Crooks yageragezaga guhitana Donald Trump.
Ubutumwa bwamagana iki gikorwa bwaturutse mu bihugu by’ Ubuhinde, Ubufaransa , Canada,Pakistani, Turukiya, Misiri, Emira ziyunze z’Abarabu, Ostraliya, Koreya y’Epfo, Brazil, Ubuholandi, Polonye, Ubugiliki, Kuwait, Suwede, Tayiwani, Nuvelle Zealande, Katari, Bahrain, Palestina, Filipine, Tayilande, Singapore, Indonezia, na Maleziya.