Uburanga bw'umukobwa w'ikizungerezi wagaragaye ari kumwe na The Ben mu mashusho abigenza ukuntu ari gutigisa imbugankoranyambaga-REBA AMAFOTO HANO

Uburanga bw'umukobwa w'ikizungerezi wagaragaye ari kumwe na The Ben mu mashusho abigenza ukuntu ari gutigisa imbugankoranyambaga-REBA AMAFOTO HANO
Emelyne Uwase Isheja yihariye impera z’icyumweru biturutse ku mashusho adasanzwe agaragaramo ari kumwe na Mugisha Benjamin [The Ben].
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo umuhanzi The Ben na Rema Namakula bataramiye i Musanze.
Hagati aho habaye umwanya wo kwifotozanya n'abafana bari bitabiriye.
Ubwo The Ben yifotozanyaga na Emelyne Uwase Isheja hafashwe amashusho agaragaza uyu muhanzi asa n'ukora ku mwambaro w’imbere w’uyu mukobwa.
Usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye urasanga abibanda ku myidagaduro ariyo bari kugarukaho.
Aya ntituyatindaho ahubwo twifuje kubereka mu buryo bw’amafoto iki kizungerezi gikomeje kurikoroza.
Ni umukobwa iyo urebye usanga yaragiye agarukwaho kuri YouTube nk'ufite imiterere idasanzwe.
Nta byinshi bimuvugwaho gusa ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho yagiye asangiza abamukurikira, agaragaza ko akunda gusohoka no gutembere mu bice bitandukanye.Uwase Isheja akomeje gutigisa imbuga, abantu benshi bagaruka ku mashusho ari kumwe na The Ben
Akunda kuba ari gutembera mu bice bitandukanye nk'uko agenda abisangiza abamukurikira
Imiterere ye yagiye ikomeza kugarukwaho ku mbuga zitandukanye mu bihe binyuranye








