Ubuhinde: Abantu bakomeje gupfa umusubirizo kubera inzoga

Ubuhinde: Abantu bakomeje gupfa umusubirizo kubera inzoga
Ku wa kane, igipolisi cy’Ubuhinde cyavuze ko umubare w’abantu bahitanwa n’inzoga zitemewe zangije umujyi uherereye mu majyepfo y’Ubuhinde mu cyumweru gishize wageze kuri 63.
Abantu babarirwa mu magana bapfa buri mwaka mu Buhinde bazize inzoga zakorewe mu nganda zitemewe zikora inzoga. Inzoga zakorewe mu ruganda ruherereye muri leta ya Tamil Nadu ni zimwe mu zahitanye abantu benshi mu myaka yashize. Abantu bamwe bahumye amaso nyuma yo kunywa ibinyabutabire bibiri byahujwe bya arrack na methanol mu karere ka kalllakurichi.
Umuyobozi mukuru wa polisi mu karere, Rajat Chaturvedi, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abantu 63 bapfuye bazize izo nzoga.
Ku ikubitiro ,abantu barenga 100 babanje kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugurishwa amakarito arimo inzoga zica.
Abakozi bakennye bo mu karere ka Kallakurichi bahoraga bagura inzoga mu mifuka ya pulasitike igura amafaranga akoreshwa mu Buhindi angana na 60 ni ukuvuga amadorali 0.70, bazanywa mbere yo gutangira akazi. Abantu bamwe barahumye, abandi bagwa mu muhanda bapfa mbere yuko bagera mu bitaro.
Muri leta yaTamil Nadu hakorerwa inzoga zicuruzwa ku isoko ritemewe, ziza ku giciro gito ugereranije n’inzoga zagurishijwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kugurisha no kunywa inzoga birabujijwe mu tundi turere twinshi two mu Buhinde, bikarushaho gutuma isoko ritemewe ryiganza bikomeye mu kugurisha izo nzoga zigira ingaruka kubazinyoye.
Izo nzoga zangiza umwijima,zitera ubuhumyi,rimwe na rimwe zigahitana abazinyoye ,kubera ikinyabutabire cya methanol kiba cyongewemo kugira ngo zigire ubukana.